00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Urubyiruko rukwiye kumenya komora imitima y’abakomeretse"

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 15 April 2012 saa 07:03
Yasuwe :

Kuwa gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, urubyiruko rwo mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, rwunamiye abazize Jenoside aho rwari rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi aho basobanuriwe bimwe mu byerekeranye na Jenoside.
Basuye bimwe mu bice bigize uru rwibutso, aho habanje igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside, hakurikiraho igikorwa cyo gusura urwibutso ariko noneho bareba amashusho, inyandiko n’amavidewo ajyanye n’ibyabaye haba muri (…)

Kuwa gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, urubyiruko rwo mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, rwunamiye abazize Jenoside aho rwari rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi aho basobanuriwe bimwe mu byerekeranye na Jenoside.

Basuye bimwe mu bice bigize uru rwibutso, aho habanje igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside, hakurikiraho igikorwa cyo gusura urwibutso ariko noneho bareba amashusho, inyandiko n’amavidewo ajyanye n’ibyabaye haba muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’izindi Jenoside zabaye ku isi.

Uru rubyiruko rwadutangarije ko ibikorwa nk’ibi bakoze dore ko basanzwe babikora, n’ubwo basanga atari ibikorwa byo kwirata, ariko ngo bikwiriye gukomeza kujya bikorwa hirya no hino by’umwihariko no mu matorero biyubakira ejo heza hazaza.

Karemera Aime, umuyobozi w’urubyiruko mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera asanga utazi amateka bishobora kukugora kugira ngo utegure imbere hawe, ati: “Birakwiye ko urubyiruko rukwiriye kumenya uko ruhagarara ndetse n’uko rukwiriye gusenga basaba Imana ko yafasha imitima y’Abanyarwanda igakira ibikomere bafite kuko bigoye kugira ngo umutima ukomeretse ubashe kunezeza Imana”.

Umushumba w’iri torero rya ADEPR ya Remera, Sebugorore Henri, yavuze ko ibikorwa bibanzeho muri ibi bihe ari ugusura inzibutso kugira ngo bamenye amateka n’ibibazo igihugu cyanyuzemo, kandi nk’abigisha bakaba bananyuza inyigisho mu ijambo ry’Imana bigisha ko Yesu ariwe gisubizo banabahumuriza. Ibikorwa byo gusura abapfakazi, gusura impfubyi n’ibindi bitandukanye mu rwego rwo kubahumuriza ni bimwe mu byo barimo gutegura mu minsi iri imbere.

Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Gisozi, urubyiruko rwo muri iri torero ryahuriye aho basanzwe basengera hatangwa inyigisho ku rubyiruko ku bumwe n’ubwiyunge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages