Mu ijoro ryo kwibuka ryabereye mu Ishuri Rikuru rya Umutara Polytechnic kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2012, Odette Uwamariya, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimiye urubyiruko rugize umuryango wa AERG UP/ Nursing ubutwari rugaragaza nyuma ya Jenoside.
Imihango yo kwibuka yateguwe n’uru rubyiruko rwa AERG UP/Nursing mu bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Umutara Polytechnic yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’urugendo hakozwe amasengesho mu rusengero rwa EAR mu rwego rwo gusabira inzirakarengane za Jenoside. Aya masengesho yakurikiwe n’umuhango nyirizina wo kwibuka hamwe n’abanyeshuri, abarimu, abaturage ndetse n’abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye.
Umuhuzabikorwa wa AERG UP/Nursing, Tuyiringire Ntwali Justin, yavuze ko mu myaka ibiri uyu muryango umaze wagiye ushyigikirwa cyane n’ubuyobozi bw’ishuri ku buryo ibyo ugeraho ubibukesha. Yashimye kandi ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarokoye Abanyarwanda ndetse zigakomeza no kugira uruhare rugaragara mu gusana igihugu.
Brig. Gen. Dan Gapfizi, mu ijambo rye yabibukije ko abateguye bagashyira Jenoside mu bikorwa baneshejwe. Yasabye uru rubyiruko rw’Ishuri Rikuru rya Umutara Polytechnic guhorana intego mu buzima yo kurushaho gutera imbere bakigobotora agahinda.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yashimiye urwo rubyiruko rwacitse ku icumu intambwe bamaze gutera mu gukomeza kwiyubaka. Yagarutse ku cyerekeranye n’imitungo y’abacitse ku icumu, aho yabijeje ko intara yabishyizemo ingufu zihagije. Yashoje akomeza kwihanganisha abarokotse babuze abababo mu gihe cya Jenoside.
Abanyamuryango bagize AERG UP/Nursing bo muri iri Shuri Rikuru rya Umutara Polytechnic ni 369 bibumbiye mu matsinda 12. Uretse gutegura ibikorwa byo kwibuka, basanzwe bakora ibikorwa byo gufashanya hagati yabo.
Inkuru dukesha: Basile Uwimana, ushinzwe itangazamakuru muri AERG UP/Nursing-UPI


















TANGA IGITEKEREZO