00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwemeza ko rufite uruhare mu gushyigikira kwibuka

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 24 April 2012 saa 03:32
Yasuwe :

Huye - Mu mpera z’icyumweru gishize urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bibumbiye mu muryango Junior Chamber International (JCI) bitabiriye igikorwa cyo gukora isuku ku rwibutso rwa Ngoma mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.
Mu bikorwa uru rubyiruko rwakoze byose byerekeranye n’isuku birimo gutandukanya imibiri n’imyambaro y’abaguye muri Ngoma mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gutunganya no gusukura imibiri yari yarashyinguwe mu butaka nyuma ya (…)

Huye - Mu mpera z’icyumweru gishize urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bibumbiye mu muryango Junior Chamber International (JCI) bitabiriye igikorwa cyo gukora isuku ku rwibutso rwa Ngoma mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.

Mu bikorwa uru rubyiruko rwakoze byose byerekeranye n’isuku birimo
gutandukanya imibiri n’imyambaro y’abaguye muri Ngoma mu gihe cya
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gutunganya no gusukura
imibiri yari yarashyinguwe mu butaka nyuma ya Jenoside yakorewe
Abatutsi mu Murenge wa Ngoma kugira bazashyingurwe mu cyubahiro muri urwo rwibutso.

Tuganira na bamwe muri uru rubyiruko, Jackson Mugumya, umwe mu bagize uruhare mu ishyiwa mu bikorwa ry’iki gikorwa, yadutangarije ko byagaragaraga ko mu kurushaho guha icyubahiro abashyinguye muri uru rwibutso byari bikwiye ko hakorwa isuku mu buryo bufatika.

Mu bandi twaganiriye bahurije ko n’ubwo abenshi muri bo batagize ubushobozi n’imbaraga mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka mu cyubahiro abazize Jenoside ari inshingano zabo nk’urubyiruko ndetse ko bitari bikwiye ko urubyiruko rwicara rukarebera kandi arizo mbaraga z’u Rwanda mu kwereka amahanga ko bidakwiye kuzongera kubaho ukundi ndetse no mu kwigira ku mateka y’igihugu hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.

Ubusanzwe JCI ni umuryango mpuzamahanga ugizwe n’urubyiruko ruri
hagati y’myaka 18-40 y’amavuko, ruhuriye ku ndangagaciro yo kugira
uruhare mu guhindura isi mu buryo bwiza, hemeranwa ko urubyiruko
arirwo rugomba kwishyira hamwe mu guhanga ejo hazaza heza.

Uyu muryango ufasha urubyiruko kurushaho kwigirira icyizere mu kwihangira imirimo ndetse no kuba abayobozi beza b’igihugu.

JCI yo muri Kaminuza y’u Rwanda igizwe n’abanyamuryango barenga mirongo itandatu ikaba yatangijwe ku mugarangaro muri Nyakanga 2011 ishamikiye kuri JCI Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages