00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Urubyiruko rwo mu miryango yakoze Jenoside rwiteguye kuvuga ibyo rwabonye"

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 April 2012 saa 09:34
Yasuwe :

Urubyiruko rutandukanye harimo n’abana bavutse ku bakoze Jenoside biteguye gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye, ibi ngo bizatanga umusanzu mu bijyanye no kumenya neza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze.
Ibi bitangazwa na Nzamukwereka Albert, akaba ari Umuyobozi wa Never Again Rwanda, avuga ko bateguye igikorwa cy’uko abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside ko batanga ubuhamya. Ibi ngo bizafasha kuruhura abarokotse aho bazabasha kumenya neza uko ababo bishwe muri Jenoside yakorewe (…)

Urubyiruko rutandukanye harimo n’abana bavutse ku bakoze Jenoside biteguye gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye, ibi ngo bizatanga umusanzu mu bijyanye no kumenya neza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze.

Ibi bitangazwa na Nzamukwereka Albert, akaba ari Umuyobozi wa Never Again Rwanda, avuga ko bateguye igikorwa cy’uko abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside ko batanga ubuhamya. Ibi ngo bizafasha kuruhura abarokotse aho bazabasha kumenya neza uko ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nzamukuwereka yagize ati: “Uru rubyiruko ruvuka ku bantu bakoze Jenoside bo bumva bavugisha ukuri muri iki gihe turateganya ko bazatanga ubuhamya bw’ibyo babonye.”

Yanavuze kandi ko mu mashuri yisumbuye ahari amatsinda (clubs) za Never Again ho usanga hatarangwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aha ariko yavuze ko ababyeyi b’uru rubyiruko batabyishimira, Nzamukwereka yagize ati: “Bizateza ikibazo kuko ababyeyi babareba nabi ariko aba bana biyemeje kuba intwari”.

Mu gutanga ubu buhamya ariko uru rubyiruko ruzabanza rubutange mu muhezo rufite abajyanama mu ihungabana, aho ubu buhamya buzagezwa ku bantu benshi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100.

Urubyiruko rwize n’urutarashoboye kugira amahirwe yo kurangiza amashuri rwibumbiye mu matsinda ya “Never again” agamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri, aho bahuzwa n’ibikorwa bya siporo n’ibindi.

Hejuru ku ifoto: Nzamukwereka Albert, Umuyobozi wa Never Again Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages