Huye - Ku cyumweru tariki15 Mata 2012, urubyiruko rwo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bihuriye mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ni ukuvuga urubyiruko rwo mu gihugu cya Uganda, Tanzaniya, Kenya no mu Rwanda rugera rwasuye impfubyi za Jenoside zibana mu Karere ka Huye mu Murenge wa Matyazo, mu Mudugudu wa Rurenda.
Tuganira na Innocent Ninsiima uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu muryango wa Commonwealth yadutangarije ko bakoze iki gikorwa muri gahunda yiswe Commonwealth East African Joint Peace Project, igamije guhuriza hamwe imbaraga nk’urubyiruko mu kubaka amahoro muri ibi bihugu, bakorera ubuvugizi abafite ibibazo nk’izi mpfubyi zibana.
Ninsiima yagize ati: ”Twaje nk’urubyiruko rwo muri Afruika y’Iburasirazuba bihuriye muri Commonwealth tutazanye ibisubizo by’ibibazo mufite, gusa twahurije imbaraga hamwe tugamije kuza kureba uko twabakorera ubugizi, twese tuzi neza ko mu Rwanda rushya hakiri urugamba rukomeye rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubukene kuko ibyo byose nta mwanya bifite mu Rwanda rushya”.
Uwari uhagarariye izi mpfumbyi yashyimiye urubyiruko, avuga ko ibyo bakoze biberetse ko hari ababatekerezaho cyane, ibi bikaba bibashubije imbaraga ndetse bibongerera icyizere.
Impfubyi zasuwe n’uru rubyiruko zigera kuri 36, ziba mu ngo eshatu, bamwe muri izi mpfubyi biga mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza, urubyiruko rwazisuye rukaba rwarihuje n’urubyiruko rwo muri AERG yo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bazanye nyuma yo gusura urwibutse rw’abazize Jenoside rwo muri Kaminuza y’u Rwanda aho basobanuriwe uko abantu bari barize barimo n’urubyiruko bagize uruhare muri Jenoside.
Izi mpubyi zemerewe gukorerwa ubuvugizi burimo imishinga itandukanye zifite yazifasha kwiteza imbere ndetse zihabwa na sheke y’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu y’u Rwanda (250 000).
Danson Munge umwe mu baturutse mu gihugu cya Kenya yadutangarije ko bitangaje kubona ukuntu u Rwanda ruri gutera imbere mu iterambere ndetse no mu nzira y’ubwiyunge.
Yagize ati: ”Nk’urubyiruko rwo muri Afurika y’Iburasirazuba twifuza ko ibyabaye mu Rwanda bitagira ahandi biba, gusa nashimye ukuntu guverinoma y’u Rwanda yakoresheje imbaraga igibugu kikaba kigeze ku iterambere nk’iri ndetse cyirimo umutekano bigeze aha!”


















TANGA IGITEKEREZO