Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yo 1994 bari batuye mu Mirenge ya Jabana, Jali na Nduba bashyinguye mu Rwibutso rwa Jabana, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yavuze ko abacitse ku icumu bakwiye kumva ko bafite agaciro, n’ubwo banyuze mu buzima bubi, avuga ko kubaho kandi neza ari intego bagomba kwiha.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gasabo Munara Jean Claude yashimiye uburyo hirya no hino mu Karere ka Gasabo abaturage bitabira ibikorwa byo kwibuka bitandukanye no mu myaka yashize wasangaga biharirwa gusa abacitse ku icumu.
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe mu Murenge wa Jabana ndetse no mirenge baturanye, bashyinguye mu rwibutso rwa Jabana, nk’uko Shema Jonas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge yabisobanuye tariki ya 9 Mata nibwo Abatutsi benshi bari batuye muri uwo murenge bishwe.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kwibuka atari ukwihorera, cyangwa kugarura amateka mabi ahubwo ari inshingano ya buri munyarwanda kugira ngo amahano ya Jenoside yagwiriye u Rwanda atazibagirana, bityo bikaba byazanatuma yongera kuba, hatabayeho kwibuka.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko kwibuka ari inshingano nyuma y’amateka mabi, bikaba ari ngombwa kuzirikana ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ndetse n’ibintu byinshi byangijwe muri Jenoside.
Urubyiruko rurasabwa kwinjira mu mateka mashya
Ku rubyiruko by’umwihariko Minisitri Mushikiwabo yarubwiye ko kuri ubu igihugu gifite amateka mashya, u Rwanda rwatangiye bushya. Yasabye urubyiruko kwinjira mu mateka mashya n’ubwo bitoroshye, kuko ntawakwifuza kubaho ukundi mu buzima bubi Abatutsi babayemo, kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.
Yibukije urubyiruko kugira uruhare mu gutegurira abana bazavuka ubuzima bwiza no kugira uruhare mu gushyira hamwe ibikorwa byiza.
Yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwagize yatewe n’Abanyarwanda babi, batareba kure, avuga ko ababiteguye bakabishyira mu bikorwa, nta gaciro bafite yewe nta n’umwanya bafite mu Rwanda.
Muri uwo muhango wo kwibuka, Mushikiwabo yavuze ko ari ukwiha agaciro. Kuri iyi ngingo yavuze ko n’Abanyamahanga bari hirya no hino bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka.
Mu gihe kiri imbere hateganywa kubakwa urukuta runini ku rwibutso rwa Jabana, kuri urwo rukuta hakazandikwaho amazina y’abantu bose bashyinguwe mu rwibutso rwa Jabana bamaze kugera kuri 227.
Umutoni Denise warokokeye mu Murenge wa Jabana yavuze inzira y’umusaraba yaciyemo, ababyeyi n’abavandimwe be bakicwa kugeza asigaye wenyine iwabo.
Yavuze ukuntu kuva na kera yatotezwaga, mu ishuri agahagurutswa mu batutsi ndetse akitwa amazina mabi. N’ubwo yabuze ababyeyi be n’abavandimwe be, avuga ko ariko ataheranywe n’agahinda ahubwo yakoranye umwete, akiga akiteza imbere, kuri ubu akaba yararangije amashuri, afite akazi kandi yubatse afite umuryango. Mu buhamya bwe ashima gahunda leta yashyizeho yo kwibuka, kuko ari ukuzirikana no guha agaciro abatutsi bishwe muri jenoside. Ikindi yavuze ko cyatumye aruhuka agahinda gakomeye n’ibikomere yatewe na Jenoside ni ugushyingura umuryango we mu cyubahiro.
Inkuru dukesha: Imvaho Nshya


















TANGA IGITEKEREZO