Muri iki cyumweru abanyeshuri ba RTUC (ishuri ry’ubukerarugendo n’ama hoteli) bitabiriye isozwa ry’imurikabikorwa ryitiriwe Kwita Izina ryateguwe n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) mu rwego rwo kwitegura umunsi ngaruka mwaka wo Kwita Izina ingagi uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16/kamena/2012, hakaba haramurikwaga uburyo bwo kubungabuga ibidukikije, ariwo musingi w’iterambere ry’ubukerarugendo mu gihugu cyacu.
Abo banyeshuri bakuye iki muri iryo murika?
Mu kiganiro na IGIHE, Higiro Jean Louis na Nshimiyimana Eugene abanyeshuri bo mu gashami ka Travel and Tourism(ingendo n’ubukerarugendo), badutangarije ko bungukiyemo byinshi muri iri murika kandi bizabagirira akamaro mu mwuga wabo bikanakagirira igihugu muri rusange kuko ibidukikije bitabungabunzwe ngo byitabweho neza, byagira ingaruka cyane kuri za nyamaswa zikurura abakerarugendo igihugu kikabura amadovize, bikaba byanadindiza cyane umwuga wabo w’ingendo n’ubukerarugendo.
Bimwe mu byo beretswe harimo uburyo bwo kubyaza ingufu imyanda bikazagabanya umubare w’ibiti byatemwaga ngo bicanwe.
RDB irabateganyiriza iki?
Mu kiganiro na IGIHE ukuriye Tourism and Conservation Department (agashami gashwinzwe ibungabunga n’ubukerarugendo) muri RDB Rica Rwigamba yadutangarije ko bari gushishikariza abashoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo ko bagomba gukoresha abakozi babyigiye ndetse ko n’itegeko rizashyirwaho ribitegeka kuburyo abo banyeshuri bazajya barangiza amashuri bajya ku isoko ry’umurimo cyangwa banihangire imirimo bitabagoye.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa RTUC buteganyiriza abo banyeshuri kijyanye cyane cyane n’ubumenyi ngiro kuburyo nibarangiza amashuri bitazabagora kwinjira mu mwuga, twegera uwari uhagarariye RTUC muri iryo murika akaba n’umwarimo wigisha ibijyanye no kwakira neza abakiriya, Fatisonga Janvier atangaza ko bashakira amahugurwa n’imenyereza abanyeshuri mu bigo bikora ibijyanye n’ubukererugendo, kugira ngo biborohere kwinjira mu isoko ry’umurimo.
TANGA IGITEKEREZO