Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena I Kigali kuri Serena Hotel haratangizwa igikorwa cy’imurikabikorwa rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubukerarugendo burambye hagamijwe ubukungu budahungabanya ibidukikije”.
Muri iri murikabikorwa ry’iminsi ibiri ribaye mu rwego rwo kwitegura igikorwa cyo Kwita Izina ingagi ku nshuro ya munani, iki kikaba kizabera I Kinigi tariki 16 Kamena, haribandwa ku kugaragaza ibikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu habungwabungwa ibidukikije, yaba mu birebana n’ubukerarugendo, ingufu, ndetse n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ridahungabanya ibidukikije.
Iri murikabikorwa ni urubuga abaryitabiriye baza gusangira ubumenyi ku ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije kandi zihendutse, ndetseno kwerekana ibikorwa n’uruhare byagize mu kubabikoresha.
Ku kubaba bifuza kwitabira iri murikabikorwa twababwira ko imiryango yaryo iba ifunguye guhera saa munani uyu munsi, naho ku munsi waryo wa kabiri imiryango y’aho rigiye kubera izaba ifunguye kuva saa mbili n’igice za mu gitondo.
Tubabwire kandi ko mushobora guhitamo ingagi zibashimishije kurenza izina mu zizitwa amazina, kanda hano uhe amahirwe imwe mu ngagi 19 ziri guhatana, kandi ntuzacikwe na Video Live Streaming y’igikorwa cyo Kwita Izina kizabera mu Kinigi mu ntara y’amajyaruguru.
TANGA IGITEKEREZO