Umuhanzi ukomeje inzira yo kuba ikirangirire mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba Nimboja Jean Pierre uzwi ku izina Kidum, ariko rimwe na rimwe akaba akunze kwiyita “Kibido”, “Kibuganizo” cyangwa se “Kipine”; kuri ubu ategerejwe mu Rwanda tariki 16 Kamena uyu mwaka, ubwo azaba aje gususurutse abazitabira umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya munani uzabera Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Gutoranywa kwa Kidum kuza gutaramira Abanyarwanda ku munsi nk’uyu wo Kwita Izina nta yindi mpamvu usibye ubuhanga uyu muhanzi amaze kugaragaza muri muzika muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.
Ubwo twaganiraga n’umwe mu bakorana bya hafi na Kidum, Bwana Ahmed Pacifique, yadutangarije ko Kidum bavuganye kuri telefone amubwira ko ateganya gusurutsa abazitabira umuhango wo Kwita Izina bigatinda.
Uyu muhanzi kuri ubu ufite imyaka 38 y’amavuko, akomoka mu gihugu cy’u Burundi, akaba yaravukiye mu gace kitwa Kinama, aho na nyakwigendera Jean Christophe Matata akomoka. Nubwo akomoka I Burundi ariko, Kidum akorera muzika ye ahanini mu gihugu cya Kenya, aho amaze kuba icyamamare kurenza benshi mu bahanzi bahakomoka.
Mu kwigwizaho ibihembo kubw’ubuhanga ntagereranywa agaragaza, yaba muri muzika ye cyangwa mu bitaramo, Kidum yegukanye byinshi mu bihembo bitangirwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Ibirasirazuba birimo; PAMA Awards inshuro ebyiri (Uganda), Kilimanjaro Awards inshuro zigera kuri eshatu, Akeza Awards inshuro ebyiri, East African Music Awards inshuro ebyiri, ndetse na Salax Awards 2011 aho yabaye umuhanzi witwara neza mu bitaramo.
Indirimbo ye yanditse bwa mbere yayise “Yaramenje”, aha hakaba hari mu mwaka w’1995, gusa yaje kubasha kuyishyira ahagaragara imyaka ine nyuma yaho, ubwo iyi ndarambo yahise ikundwa na benshi mu Rwanda, cyane mu Burundi aho yageze aho ifatwa nk’indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Burundi, aho wasangaga ikunzwe kuva I Bujumbura mu murwa mukuru, kugera no mu duce twari mu maboko y’inyeshyamba z’icyo gihe.
Urutonde rw’indirimbo za Kidum zakunzwe ni rurerure, gusa zimwe mu ziheruka twavuga nka “Mapenzi”, “Nitafanya” aririmbana n’umunyatanzaniya Lady Jay Dee, “Kipenda Roho” aririmbana n’umunyarwanda Frankie Joe, “Hatutarudi Nyuma” aririmbana na Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, “Greedy” aririmbana na Nameless, n’izindi nyinshi azabasha kuririmbira mu Kinigi tariki ya 16 Kamena uyu mwaka.
Usibye kuririmba, Kidum azwiho ubuhanga mu gucurangisha ingoma kuko yabikoze ku mu myaka cyera, ku buryo afite imyaka 16 yari icyamamare mu gace ka Kinama mu Burundi.
Byanze bikunze rero, umuhango wo Kwita Izina kuri iyi nshuro uzarangwa n’agasusuruko kazaterwa na byinshi birimo kwita izina ingagi zigera kuri 20, ndetse na muzika ya Kidum azacuranga mu buryo bwa Live nk’uko asanzwe abimenyereweho. Niba utazabasha kwigerera mu Kinigi kandi, ntuzacikwanwe n’ibi birori biba rimwe gusa mu mwaka kuko bizerekanwa mu buryo bwa Video Live Streaming ku IGIHE.com.
Ushaka kumenya byinshi ku muhango wo Kwita Izina ndetse no kuzawukurikira mu buryo bwa Live Streaming kuri internet hano ku IGIHE.com, kanda hano
TANGA IGITEKEREZO