Ku nshuro ya 6, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ihuje abakobwa bari guhatanira umwanya wa Nyampinga, mu muhango ngarukamwaka wiswe Inkera y’abahizi (Rector’s Excellence awards).
Ibi birori bikomatanyijwe n’umuhango wo gutanga ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza mu bikorwa bitandukanye bibera muri iyi kaminuza.
Mu gihe abakobwa 9 bahatanira ikamba rya nyampinga wa 2012 bageze mu rwambariro, aho bari kwambikwa n’umunyamideri Muhire Patrick; Itorero Inyamibwa ni ryo ritangije ibi birori ku mugaragaro, risusurutsa abantu mu mbyino gakondo.
Nyuma y’iri torero, Umuyobozi w’abanyeshuri (dean of students) ari nawe uhagarariye iki gikorwa, yahaye ikaze abayobozi batandukanye, abaturage b’Umujyi wa Butare, abanyeshuri ba kaminuza ndetse n’abashyitsi muri rusange barimo n’ababyeyi.
Umuhanzi big Boss uniga muri NUR, nawe yasusurukije abitabiriye uyu muhango.
Akanama nkemurampaka kayobowe na Dr. Higiro Jean Pierre kagizwe na Jado Castar, Emma Claudine Ntirenganya, umunyamakuru Karangwa Mike (warangije muri NUR) na Uwimana Chantal umukozi wa Kaminuza mu ishami ry’imari (finance).
Turakomeza kubagezaho uko ibi birori biri kugenda.









TANGA IGITEKEREZO