00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bari muri PGGSS bateye inkunga gahunda ya ’Fasha Gatagara’

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 28 April 2012 saa 11:35
Yasuwe :

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS) bahaye inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi magana atanu y’Amanyarwanda ku kigo cya Gatagara-Nyanza.
Ni mu rugendo aba bahanzi bagiriye mu bigo bya Gatagara Nyanza-Huye kuri uyu wa 26 Mata 2012.
Jean Damascene Bukuru, umwe mu bayobozi mu bigo bya Gatagara, uhagarariye umushinga wa Fasha Gatagara, yavuze ko kuva aho batangiye gusaba Abanyarwanda gufasha abana n’ubumuga bari kwakira inkunga zitandukanye.
Bukuru (…)

Bukuru yavuze ko bishimira kuba abahanzi baje kwifatanya nabo ndetse anababwira ko amarembo akinguye ku bifuza kurushaho kubatera inkunga.

Jean Pierre Uwizeye, Umuyobozi muri BRALIRWA ushinzwe ikinyobwa cya PRIMUS cyitiriwe irushanwa rya PGGSS, yavuze ko abahanzi bazakomeza kuba abavugizi b’ibigo bya Gatagara. Yavuze kandi ko gufasha ari imwe mu nshingano za BRALIRWA mu kwegera abakiriya.

Uwizeye yagize ati:"Uruganda rwa BRALIRWA rufite intego yo kubaha abarugana, ni muri urwo rwego rubinyujije mu kinyobwa cya PRIMUS, rwaje ngo rugaragaze ko buri wese agomba gutanga uruhare rwe kugira ngo buri Munyarwanda yige. Aba bahanzi baje uyu munsi hano kugira ngo babahumurize, abana mubana n’ubumuga Abanyarwanda barabakeneye."

Umushinga Fasha Gatagara wahawe inyito igira iti"Ngeraho Umpumurize" ushishikareiza Abanyarwanda gufasha ababana n’ubumuga. Ushaka gufasha wohereza ubutumwa bugufi SMS bugira buti: "Fasha Gatagara" kuri 3727 hakagenda amafaranga 500 kuri SMS imwe, ari nayo nkunga uba utanze. Ushobora no gutanga irengaho uko ushoboye.

Ikigo cya Gatagara cyashinzwe mu 1983 mu rwego rwo kwigisha, kwita, kuvura no kurera abana babana n’ubumuga mu Rwanda. Cyashinzwe na Padiri Joseph Fraipont waje kwita izina ry’ikinyarwanda rya ’NDAGIJIMANA’ nk’ingororano y’ibyo yari yakoreye Abanyarwanda .

Amafooto menshi:

Ifoto y'urwibutso, nyuma y'urugendo rwa Gatagara Nyanza
Abahanzi basangiye n'abanyeshuri ba Gatagara Nyanza
Haririmbwa indirimbo 'Mumutashye' abanyeshuri ba 'Gatagara' Huye bagaragaje ko bayikunda
Ifoto y'urwibutso, hatangwa inkunga muri Gatagara-Nyanza
Knowless ateruye umwe mu bishimiye kumubona
Umuhanzi Riderman yishimiwe n'umwe mu babana n'ubumuga wa Butare
Umuhanzi Bahati wa 'Just Family' ari gusunika umwe mu babana n'ubumuga

Foto: Dave 4tographer

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages