00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bari muri PGGSS II basabwe gufatanya na Leta mu kurwanya Jenoside

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 10 April 2012 saa 11:59
Yasuwe :

Ubwo abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star basuraga urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata ho mu Karere ka Bugesera basabwe gufatanya na Leta batanga urugero rwiza ku rundi rubyiruko mu kurwanya Jenoside.
Jeanne Claudine Gahongayire, Umukozi muri CNLG, nyuma yo gusobanurira aba bahanzi uburyo Jenoside yabereye mu gace ko mu Bugesera yari indengakamere, yavuze ko urubyiruko ruri mu ba mbere batumye Jenoside yo mu Rwanda ifata intera ndende ku zindi Jenoside, biturutse (…)

Ubwo abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star basuraga urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata ho mu Karere ka Bugesera basabwe gufatanya na Leta batanga urugero rwiza ku rundi rubyiruko mu kurwanya Jenoside.

Jeanne Claudine Gahongayire, Umukozi muri CNLG, nyuma yo gusobanurira aba bahanzi uburyo Jenoside yabereye mu gace ko mu Bugesera yari indengakamere, yavuze ko urubyiruko ruri mu ba mbere batumye Jenoside yo mu Rwanda ifata intera ndende ku zindi Jenoside, biturutse ku ruhare rwayigizemo.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba aba bahanzi 10 guhindura ayo mateka batanga urugero rwiza ku bafana babo, ku rubyiruko rugenzi rwarwo no ku banyarwanda bose muri rusange bagendeye ku rugero rw’ubuyobozi bushishikariza abaturage kurwanya Jenoside.

Gahongayire yagize ati:”Iyi Jenoside urubyiruko nitwe twayigizemo uruhare, nitwe rero tuzafata tugomba gufata iya mbere tugashyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bwiza dufite amahirwe yo kuba dufite kuri uyu munsi. Ibi byakozwe n’ubuyobozi bubi bubishyira mu rubyiruko, urubyiruko rubishyira mu bikorwa kuko ari rwo rufite ingufu, natwe rero niba tugize amahirwe yo kuba dufite Leta nziza dukoreshe ingufu dufatanye n’aba bayobozi bacu.”

Freddy Nyangezi, wavuze mu izina rya BRALIRWA, yavuze ko gusura inzibutso kiri muri bimwe mu bikorwa uru ruganda rwiyemeje gukora. Yavuze kandi ko BRALIRWA isanzwe ikora ibindi bikorwa bijyanye na gahunda zubaka igihugu.

Mu gusobanurirwa amateka y’ibyabereye mu Bugesera, abahanzi bahawe ubuhamya bw’ibikorwa by’indengakamere byahabereye. Bimwe muri byo ni nk’inkuta z’ahahoze insengero zikigaragaraho ibizenga by’amaraso y’impinja zakubitwagaho ngo zicwe, ibisongo byicishwaga abakobwa binyujijwe mu gitsina, uduce tw’amamatola yatwikiweho abaturage n’ibindi biteye agahinda.

Aba bahanzi babifashijwemo na BRALIRWA na East African Promoters (EAP) bateye inkunga ingana n’ibihumbi Magana atatu urwibutso rwa Nyamata (Bugesera).

Abahanzi berekwa aho imibiri ishyinguwe
Bashyira indabyo ku mva zishyinguwemo Abatutsi
Bull Dogg areba imibiri y'abashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages