00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bari muri PGGSS II ntibyaboroheye ubwo babonanaga n’abafana babo i Kimironko

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 18 May 2012 saa 07:35
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2012 abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya ryo ya kabiri (PGGSS II) begerejwe abafana babo bo mu isoko rya Kimironko, ariko kubera umubyigano bagowe no gusabana nabo.
Icyo gikorwa cyari kigamije guhuza abahanzi n’abafana babo bo muri ako gace maze bagasabana, byaje kuba ingorabahizi kubera ubwinshi bw’abafana bwateraga umubyigano ukabije utahaga ubwisanzure abahanzi.
Gusa abahanzi babifashijwemo n’abari bashinzwe (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi 2012 abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya ryo ya kabiri (PGGSS II) begerejwe abafana babo bo mu isoko rya Kimironko, ariko kubera umubyigano bagowe no gusabana nabo.

Icyo gikorwa cyari kigamije guhuza abahanzi n’abafana babo bo muri ako gace maze bagasabana, byaje kuba ingorabahizi kubera ubwinshi bw’abafana bwateraga umubyigano ukabije utahaga ubwisanzure abahanzi.

Gusa abahanzi babifashijwemo n’abari bashinzwe umutekano wabo babashije kuzenguruka isoko maze basabana n’abakunzi babo ari nako babanyanyagizamo bimwe mu byamamaza iryo rushanwa, nk’imipira, ingofero n’ibindi.
IGIHE iganira na bamwe mu bahanzi bayibwiye ko ibikorwa nk’ibyo ari byiza kuko bituma basabana n’abafana babo.

Jay Polly wagaragaye nk’umwe mu bafite abafana benshi muri ako gace yagize ati: “Ndishimye cyane kubona mfite abafana benshi bigeze aha, ibi biranyongerera ikizere cyo kuzatsinda iri rushanwa. Nubwo ntabashije gusuhuza neza abafana banjye, nishimiye kubonana nabo.”

Knowless we yatangarije IGIHE ko yashimishijwe n’icyo gikorwa kuko cyatumye ahura n’abafana be akunda.

Danny Nanone na we yishimiye iki gikorwa, ngo kuko cyatumye buri muhanzi ahura n’abafana be ndetse n’abafana b’ababandi; mbese ngo cyatumye bahura n’abakunzi ba muzika nyarwanda.

Bamwe mu bafana bari biganjemo urubyiruko, ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE bamutangarije ko bishimiye kubona abahanzi bakunda, ariko banifuza ko ubutaha nibagaruka kubasura uretse kubasuhuza, bazanabaririmbira.

Knowless ubwo yari mu isoko rya Kimironko
Jay Polly ashagawe i Kimironko
Dream Boys i Kimironko
Bull Dogg
Riderman ari i Kimironko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages