00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi basabwe gushishikariza bafana kubatora

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 22 June 2012 saa 03:31
Yasuwe :

Mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa EAP, BRALIRWA na PWC (bashinzwe ikurikirana n’igenda neza ry’amajwi) abahanzi basabwe kurushaho gushishikariza abafana babao kubatora kuko igihe cyegereje. Iyi nama yabereye kuri Top Tower Hotel kuwa 21 Kamena 2012.
Abahanzi ariko basabwe kurushaho kwitwara neza mu mico no mu myifatire bagagaragaza ko gutorwa bidasba kwiyandarika. Abahanzi basabwe ahanini gukomeza kwiyamamaza ku maradiyo aho kujya ahantu hatabahesha icyubahiro bagurira abantu twa M2U ngo (…)

Mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa EAP, BRALIRWA na PWC (bashinzwe ikurikirana n’igenda neza ry’amajwi) abahanzi basabwe kurushaho gushishikariza abafana babao kubatora kuko igihe cyegereje. Iyi nama yabereye kuri Top Tower Hotel kuwa 21 Kamena 2012.

Abahanzi ariko basabwe kurushaho kwitwara neza mu mico no mu myifatire bagagaragaza ko gutorwa bidasba kwiyandarika. Abahanzi basabwe ahanini gukomeza kwiyamamaza ku maradiyo aho kujya ahantu hatabahesha icyubahiro bagurira abantu twa M2U ngo batorwe.

Abayobozi bategura PGGSS n'aba PWC hamwe n'abahanzi

Abahanzi bahawe umwanya babaza ibibazo bagaragariza ubuyobozi butegura aya marushanwa ibibazo bafite.

Bimwe muri byo ni nk’aho umuhanzi Bull Dogg yagaragaje ko kugeza na n’ubu nta ngamba na zimwe zari zafatirwa abantu bakomeza gucengera bakitoresha kandi nyamara byaragaragaye mu irushanwa ry’umwaka ushize.

Kuri iki kibazo yasubijwe na Joseph Mushyoma umuyobozi wa EAP ko ingamba zafashwe kandi zikarishye. Yabwiwe ko uzafatwa uyu mwaka hakagaragara ibimenyetso azasezererwa muri iri rushanwa.

Uburyo bwo gutorwa buri munsi buri munsi bwakemanzwe na bamwe mu bahanzi barimo King James wavuze ko byaba byiza batowe inshuro imwe gusa. King James yasubijwe ariko ko bagomba gutorwa buri munsi kandi kugira ngo babe abahanzi bakunzwe, abafana babo bagomba kubigaragaza.

Bamwe mu bahanzi bari bitabiriye inama

Abanyamakuru bashimiwe uruhare runini bagize muri iyamamazwa ry’ibitaramo byabereye mu Ntara banasabwa kurushaho gukora batyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages