Abahanzi, abayobozi ba East African Promoters (EAP) n’abakozi ba
BRALIRWA batunguwe n’uko umukino w’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star(PGGSS II) n’abanyamakuru witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi umunani (8000).
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2012, kuri
Stade Amahoro i Remera, warangiye abahanzi batsinze abanyamakuru
igitego kimwe ku busa bw’ikipe y’abanyamakuru (1-0).
Joseph Mushyoma, umuyobozi wa East African Promoters(EAP), ifatanya na BRALIRWA gutegura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), aganira na IGIHE yavuze ko yashimishijwe n’uko uyu mukino witabiriwe.
Yagize ati:”Kumva abahanzi bagiye gukina umupira hakaza abantu barenze ibihumbi umunani ni ikintu gitangaje cyane.”
Akomeza avuga kandi ko uyu mukino wari uri mu rwego rwo kwibuka
abahanzi, abanyamakuru n’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ku ruhande rw’abanyamakuru, David Bayingana, wari umutoza w’ikipe y’abanyamakuru, avuga ko batari baragize umwanya wo guhura ngo bamenyane, ari n’ imwe mu mpamvu yemeza ko yatumye batsindwa.
Yagize ati:”Ntabwo tuziranye urabona ko abahanzi bo bari bafite gahunda n’ukuntu baziranye ariko abanyamakuru ntabwo tuziranye.”
Tumwe mu dushya twagaragaye muri uyu mukino ni uko hari bamwe mu bakinnyi basimbujwe bakongera bagasubizwa mu kibuga, akandi gashya ni nko kuba uwari umutoza (Joseph Mushyoma) nawe yaragiye mu kibuga agakina.
Umuhanzi Bull Dogg wari umunyezamu niwe watsinze igitego cy’abahanzi kuri Penariti; Uyu muhanzi kandi yigaragaje nk’umukinnyi
w’umuhanga akuramo imipira myinshi y’abanyamakuru bashakaga gutsinda.
Abahanzi bakunzwe nka Young Grace, Knowless, Jay Polly, Danny Nanone, Riderman, Bahati na Croidja ba Just Family, Platini wa Dream Boyz, Emmy na King James bagaragaye muri uyu mukino.
Foto: Dave 4tography


















TANGA IGITEKEREZO