Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria Habineza Joseph asanga muzika Nyarwanda imaze gutera imbere, muri gahunda ze nk’ambasaderi harimo guhuza no gutsura umubano hagati y’abahanzi bo muri Nigeria n’aba hano mu rwego rwo kurushaho kwagura urwego rwabo.
IGIHE yaganiriye na Ambasaderi Habineza ubwo ibirori byo gutoranya abahanzi 10 bagomba guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 2, aho yanashimye uruhare rwa bene ibi bihembo mu iterambere rya muzika Nyarwanda.
Tumubajije niba hari gahunda afitiye abahanzi Nyarwanda mu rwego rwo kubamenyekanisha muri Nigeria, yashimangiye ko ari imwe muri gahunda afite.
Ati:”Birazwi ko abahanzi bo muri Nigeria bari ku rwego rwo hejuru muri Afurika niba atari n’aba mbere ahubwo, ndateganya kubahuza kandi ni ibintu byiza.”
Ambasaderi Habineza bakunze kwita Joe yadutangarije ko uyu mubano numara kugerwaho bizafasha abahanzi bahano mu Rwanda nabo kuba bamenyekana.
Ashima kandi uburyo injyana ya Hip Hop yabashije kwigaragaza cyane muri PGGSS 2, bityo asaba abahanzi bose muri rusange gukomeza gushyiramo ingufu.


















TANGA IGITEKEREZO