00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Nanone yaba yarasezeye umuziki akaza kwisubira?

Yanditswe na

MUNYENTWARI Patrick

Kuya 19 May 2012 saa 03:02
Yasuwe :

Danny Nanone cyangwa se Ntakirutimana Danny, ni umuhanzi nyarwanda umenyerewe mu njyana ya Rap mu ndirimbo nka “Ijanisha”, “Isi”, “Akamunani” n’izindi uyu muhanzi kandi yaba yari yasezeye kuri muzika.
Umuhanzi Danny Nanone agaragara mu bahanzi bazamutse byihuse muri muzika yabo nyuma y’indirimbo umuntu yavuga ko zidahagije zatuma yakora albumu, ariko kubera uburyo aririmba bigaragarira benshi ko busa n’ubwihariye ndetse bubakora ku mutima, ibi ngo bikaba byaramugejeje aho yishimira.
Uyu (…)

Uyu musore benshi mu bamuzi bavuga ko yitonda cyane haba mu byo akora ndetse no mu buzima busanzwe. Ariko akagira udushya yihariye dore ko ngo uyu muhanzi yaba yaritahiye n’amaguru ubwo yari amaze guhabwa sheke y’ibihumbi magana atanu mu bahanzi 10 batoranyijwe na PGGSS II.

Danny Nanone IGIHE yaramwegereye imubaza niba koko yaba yarabitewe n’ibyishimo byinshi, adusubiza agira ati: “Nari ndi kumwe n’inshuti zanjye, numva nta ribi ahubwo nishimye cyane, kuko no mu rugo ari hafi nitahira n’amaguru(I Nyamirambo), hari nka saa sita z’ijoro”.

Uretse kuba yaritahiye n’amaguru nyuma ya biriya birori, ngo yaba yaratabawe na PGGSS IIkuko ubundi yari yamaze gusezera ku muziki we.

Danny nanone: “Ni byo koko nari nasezeye kuri muzika, bitewe no kurambirwa cyane ahanini betewe na Producer Junior watinze bikabije gukora indirimbo zanjye kandi twari twagiranye amasezerano, igihe kirarenga cyane, bintera kumva ndetse umuziki ku buryo n’inshiti zanjye nari namaze kuzibwira ko nasezeye, nyuma kuza muri PGGSS II byanyongereye imbaraga.”

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, ngo ubu akaba akomeje gukataza nyuma yo kuba mu bahanzi 10 bahatanira PGGSSII, aho ari kwigaragaza neza, ndetse ko afite icyizere cyo kwegukana umwanya wa mbere muri aya marushanwa aho afite nomero kabiri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages