00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz basubitse urugendo rwo mu Burayi kubera PGGSS II

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 23 May 2012 saa 10:20
Yasuwe :

Abaririmbyi TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boyz baratangaza ko basubitse urugendo rwabo bateganyaga gukorera ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa kuko rwahuriranye n’ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II barimo.
TMC, aganira na IGIHE yavuze ko iyi gahunda yo kujya mu Bufaransa bayiteguye mu mpera za 2011, ku buryo batatekerezaga ko yari guhurirana na PGGSS II.
Avuga ko bateganyaga ko bazajya gukorera ibitaramo byari byarateguwe mu Bufaransa ahagana (…)

Abaririmbyi TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boyz baratangaza ko basubitse urugendo rwabo bateganyaga gukorera ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa kuko rwahuriranye n’ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II barimo.

TMC, aganira na IGIHE yavuze ko iyi gahunda yo kujya mu Bufaransa bayiteguye mu mpera za 2011, ku buryo batatekerezaga ko yari guhurirana na PGGSS II.

Avuga ko bateganyaga ko bazajya gukorera ibitaramo byari byarateguwe mu Bufaransa ahagana muri Mata 2012. Ibi bitaramo byari byateguwe n’umuhanzi Ben Kayiranga ari nawe wari watangaje ko aba bahanzi bari kuba bari mu Bufaransa muri iki gihe.

TMC yagize ati:”Ubundi twagombaga kujya mu Bufaransa mu kwezi kwa Kane ariko biza guhurirana n’irushanwa rya PGGSS II. Sinzi niba nabyita amahirwe cyangwa umwaku ariko byatumye urugendo ruhita rusubikwa.”

Amashusho ya "Narashatse", indirimbo nshya ya Dream Boyz

Muri uru rugendo, aba bahanzi bateganyaga kuzaririmba indirimbo bise ‘Isezerano’ baririmbanye na Ben Kayiranga. Iyi ndirimbo akaba ari yo baheruka gushyira ahagaragara.

TMC akomeza avuga ko nyuma y’iri rushanwa ari bwo bazamenya gahunda yo kujya mu Burayi neza, kuko nk’uko abivuga, ari bwo bazategura uru rugendo neza.

Dream Boyz bari gukora ibitaramo byo kuzenguruka igihugu (Roadshows) nk’abahanzi bari mu icumi bakunzwe mu Rwanda mu irushanwa rya PGGSS II. Bafite. Kubatora ni ukwandika 4 ukohereza kuri 434.

Uretse indirimbo Isezerano baheruka gushora basohoye, Dream Boyz bashyize hanze amashusho y’indirimbo “Narashatse”.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Isezerano By Dream Boyz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages