Irushanwa rya PGGSS II rizakomereza muri iyi Weekend mu Ntara y’Amajyaruguru mu Turere twa Musanze kuwa Gatandatu na Rubavu ku Cyumweru. Hitezwe ko hazagaragara udushya twinshi kuri buri muhanzi kuko utu turere turi mu turere twitabira ibirori cyane.
Ubwo abahanzi bakoraga ibitaramo, bagiye bagaruka kuri ibi bitaramo bibiri aho buri wese wumvaga avuga ko ahigiye kuzasohokana umucyo muri utu Turere two mu Ntara zahoze zitwa Ruhengeri na Gisenyi.
Bamwe mu bahanzi bakunze kugaragaza udushya, bo bavuga ko Gisenyi ari ahantu heza ho gutungurana no kwereka abafana bawe ibirori binogeye amaso. Aka karere ka Rubavu niko gaheruka kuza kwisonga mu kugira abantu benshi bitabiriye Roadshows muri PGGSS I, icyo gihe hari haje abantu barenga ibihumbi 20 mu gihe ahandi hazaga abari hagati y’ibihumbi 10 na 15.
Abahanzi bamaze gukora ibitaramo 7, aho bamaze kuzenguruka Rusizi, Karongi, Muhanga, Ngoma, Nyagatare, icumbi, Nyamagabe na Huye. Nyuma ya Musanze na Rubavu abahanzi bazataramira mu mujyi wa Kigali, igitaramo kizarangiza ibitaramo byo kuzenguruka intara.
Bazahita batangira kuririmba Live, nyuma hazatoranywe abahanzi bakomeza kugeza kuri babiri bazagera final bakazakurwamo umwe uzahembwa kuwa 28 Nyakanga 2012 mu gitaramo kizazamo umuhanzi Jason Derulo.



















TANGA IGITEKEREZO