Umuhanzi Jason Derulo aherutse gutangaza ko kuba yaravunitse ijosi mu ntangiriro z’uyu mwaka byamubereye amahirwe yo gukundana n’umuhanzi w’icyamamare Jordin Sparks, waje mu Rwanda muri Werurwe 2011.
Uretse uru rukundo, uwo musore anavuga ko yanagize amahirwe yo guhimba indirimbo nyinshi zizaza kuri album ye ya gatatu.
N’ubwo muri Nzeli 2011, umuhanzi Jason Derulo yari yarahakanye ko nta rukundo rwihariye yari afitanye na Jordin Sparks, imvune aheruka kugira tariki ya 4 Mutarama 2012 yatumye yerura atangaza ko noneho bakundana.
Mu kiganiro cya mbere yagize na People, Jason Derulo w’imyaka 22 yavuze ko iyi mvune y’ijosi yagize yatumye agaragarizwa ko ari umunyamugisha, anerura ko noneho akundana na Jordan Sparks.
Yagize ati:”Ubu turi kumwe. Atuye i Phoenix (ho muri Leta ya Arizona) ariko akaza [i Miami] akanyitaho, akanzanira icyayi mu buriri kandi azakomeza kumba hafi. Twarushijeho kuba inshuti ku bw’impanuka yanjye. Biranezeza kugira umuntu wakwisanzuraho kandi ni umunyamutima mwiza”.
Muri uku kwerura iby’urukundo rwabo, aba bahanzi bombi bahise basubiranamo indirimbo ’It Girl’ yaririmbwe mbere na Jason Derulo nuko bayita ’It Girl Remix’.
Kimwe mu bimenyetso bifuje kugaragariza abantu ko bakundana koko ni uko muri iyi ndirimbo bigaragazamo bakina imikino myinshi bakageza n’aho bayisomaniramo.
Jason Derulo yahise anahimba indirimbo zigize album nshya ya 3, yavuze ko yanagize ubumenyi bwinshi mu kwandika indirimbo agendeye ku byo abayemo.
Aganira n’ikinyamakuru Daily Telegraph, uyu musore yavuze ko uretse urukundo afitanye na Jordan Sparks, iyi mvune y’ijosi yagize yanamuhinduye umwanditsi w’indirimbo mwiza. Yagize ati:”Bavuga ko kwandika indirimbo nziza bisaba kugira ubumenyi n’ubunararibonye mu bintu. Muri iyi mvune yari ingejeje hafi ku rupfu narafungutse cyane mu bitekerezo bituma menya by’ukuri icyo ubuzima ari cyo. Gutura ibibazo byanjye umuziki biruhura ubuzima bwanjye.”
Yongeraho ati:”Nakunze kwandikira indirimbo muri Studio, ntari wa muntu wandikira ahandi hantu, none ubu nsigaye mbyuka igicuku nkumva mfite byinshi byo kuvuga.”
Jason Derulo wamenyekaniye cyane mu ndirimbo ‘Whatcha Say’ yavunitse ijosi kuwa 4 Mutarama 2012, ubwo yakoraga imyitozo yitegura gutangira ibitaramo bye byo kuzenguruka isi (World Tour) yagombaga guhera muri Australia mu kweiz gutaha kwa Mata. Yaguye ataragera hasi akora siporo akunda gukoresha mu mibyinire ye maze abanza ijosi hasi.
Uyu muhanzi yahawe amezi atanu ngo abe yakize neza, ni ukuvuga ko agomba kuzaba abasha kubyina akora n’amasiporo nk’uko asanzwe abikora mu mibyinire ye.
Ubu Jason Derulo arabarizwa muri Australia nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa y’ubuhanzi ari kuberayo, nk’uko urubuga Herald Sun rwo muri iki gihugu rubitangaza.
Biteganijwe ko azaza mu Rwanda kuwa 28 Nyakanga 2012 mu isozwa ry’amarushanwa ya PGGSS II.
Indirimbo ’It Girl Remix’ ya Jason Derulo na Jordin Sparks


















TANGA IGITEKEREZO