00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi agiye kwirukana umujyanama we nyuma yo gutsindwa muri PGGSS II

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 20 March 2012 saa 04:28
Yasuwe :

Umuhanzi Kamichi agiye kwirukana umujyanama we Pazzo, nyuma yo kutabasha gukomeza mu bahanzi 10 batowe muri Primus Guma Guma Super Star II.
Mu kiganiro na Kamichi, yatangarije IGIHE ko atishimiye imyitwarire y’umujyanama we muri iyi minsi. Avuga ko atarafata icyemezo neza ariko ko amaherezo abona ari kumwirukana, avuga ko kuba yaravuye mu irushanwa rya PGGSS II byaturutse ku burangare bwe.
Yagize ati: "Muri iyi minsi dufitanye inama na Pazzo. Iyo aba yarakoze neza mba naratsinze ndashaka (…)

Umuhanzi Kamichi agiye kwirukana umujyanama we Pazzo, nyuma yo kutabasha gukomeza mu bahanzi 10 batowe muri Primus Guma Guma Super Star II.

Mu kiganiro na Kamichi, yatangarije IGIHE ko atishimiye imyitwarire y’umujyanama we muri iyi minsi. Avuga ko atarafata icyemezo neza ariko ko amaherezo abona ari kumwirukana, avuga ko kuba yaravuye mu irushanwa rya PGGSS II byaturutse ku burangare bwe.

Yagize ati: "Muri iyi minsi dufitanye inama na Pazzo. Iyo aba yarakoze neza mba naratsinze ndashaka kumenya ikitaragenze neza.”

Gusa, zimwe mu nshuti za Kamichi zemeza ko uyu muhanzi mu biganiro agenda agirana nazo avuga ko agiye kwirukana umujyanama we nta gisibya.

Zivuga kandi ko Kamichi atakiri gukorana neza n’uyu mujyanama we biturutse ku kuba mu marushanwa ya Salax 2011 nayo ageze mu gihe cyo gutora, Kamichi ari kuza mu banyuma mu matora abera kuri internet.

Mu kiganiro ku murongo wa telefoni na Pazzo, avuga ko nta mikoranire mibi afitanye na Kamichi. Avuga ko ibyo kwirukanwa atabizi. Yagize ati:"Oya, turabonana ariko ni ukuvugana bisanzwe.”

Kamichi yatunguye benshi mu bakunzi b’umuziki ubwo ataje ku rutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe muri PGGSS II.

Rumwe mu ngero z’abo byatangaje ni Lion Imanzi wayoboye imihango yo gutangaza abahanzi bakomeza, wanditse kuri rukuta rwe rwa facebook agira ati:"Ibirori by’ejo byaratunguranye cyane... Abahanzi bashya baratambutse, abo twakekaga gukomeza barasigara..."

Ubwo hatangazwaga abahanzi bagomba gukomeza Kamichi yibuzemo arumirwa

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages