00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali niho hasorezwa Roadshows

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 16 June 2012 saa 12:02
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena, kuri Stade Amahoro I Remera guhera saa munani z’amanywa (14h00’)niho abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS II basoreza ibitaramo bya Roadshows.
Iki gitaramo kibaye nyuma y’ibindi bitaramo byabereye hirya no hino mu Ntara. Iki gitaramo kigamije gushimira abafana batoye abahanzi bakunda 10 bagakomeza iri rushanwa.
Nk’uko byagiye bigenda mu Ntara, muri iki gitaramo, buri muhanzi uri muri aba 10 arahabwa akanya ko kwiyereka abafana be, abaririmbire (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena, kuri Stade Amahoro I Remera guhera saa munani z’amanywa (14h00’)niho abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS II basoreza ibitaramo bya Roadshows.

Iki gitaramo kibaye nyuma y’ibindi bitaramo byabereye hirya no hino mu Ntara. Iki gitaramo kigamije gushimira abafana batoye abahanzi bakunda 10 bagakomeza iri rushanwa.

Nk’uko byagiye bigenda mu Ntara, muri iki gitaramo, buri muhanzi uri muri aba 10 arahabwa akanya ko kwiyereka abafana be, abaririmbire bamubona imbonankubone.

Uretse kuba kwinjira muri ibi bitaramo ari ubuntu, ikinyobwa cya Primus kiba cyagabanyirijwe igiciro; ebyiri ntoya zigura amafaranga Magana atanu (500Rfw).

Kubera uko biba bitegerejwe, muri ibi bitaramo bya Roadshows hakunze kugaragaramo udushya.

Foto: Abafana bari kuririmbana na bamwe mu bahanzi bari muri Top 10 (By Richard IRAKOZE)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages