00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yahimbye uburyo bushya bwo kubyina indirimbo “Nkoraho”

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 4 June 2012 saa 01:09
Yasuwe :

Knowless yahimbye uburyo bushya bwo kubyina indirimbo “Nkoraho” Kuva aho akoreye impanuka, umuhanzi Knowless yatangiye uburyo bushya bwo kubyina indirimbo Nkoraho. Ahamagara umufana w’umuhungu maze akamusaba ko amukoraho bya nyabyo bakabyinana iyi ndirimbo.
Ubu buryo bushya bwo kubyina iyi ndirimbo, Knowless atagaragaje mu bitarmo 3 bya mbere, butuma abafana hafi ya bose bashiduka bagakurikirana uburyo umufana yabasha kubyinisha icyamamare ‘umustar’ nka Knowless. Bigatuma benshi barushaho (…)

Knowless yahimbye uburyo bushya bwo kubyina indirimbo “Nkoraho”
Kuva aho akoreye impanuka, umuhanzi Knowless yatangiye uburyo bushya bwo kubyina indirimbo Nkoraho. Ahamagara umufana w’umuhungu maze akamusaba ko amukoraho bya nyabyo bakabyinana iyi ndirimbo.

Ubu buryo bushya bwo kubyina iyi ndirimbo, Knowless atagaragaje mu bitarmo 3 bya mbere, butuma abafana hafi ya bose bashiduka bagakurikirana uburyo umufana yabasha kubyinisha icyamamare ‘umustar’ nka Knowless. Bigatuma benshi barushaho kwishima no gufana cyane.

Biba biteye amatsiko kandi ubona bishimishije kubireba, kuko uba ubona ari ibintu bidasanzwe. Rimwe na rimwe, Knowless anyuzamo agatebya akabwira umufana ko yananiwe no kumukoraho uko bikwiriye.

Hari n’ubwo kandi umuturage ashaka kugaragaza ko atatinye gukora ku cyamamre nuko akamushoka umubiri wose, agahera ku maguru, akazamura ku matako akorakora, mu gituza, ku mabere, ndetse no mu maso akahatambagiza ibiganza bye. Bamwe ugasanga batanatinya no kumubyinisha bamuturutse inyuma bahenurira imbere, ibyo benshi bakunda kwita ‘gusunda’.

Umufana witwa Shumbusho abyinana na Knowless muri “Nkoraho”:

Mu kinganiro na IGIHE, Knowless avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kwisanzura ku bafana be aba yasanze mu byaro. Knowless yagize ati:”Ngerageza kwisanzura n’abafana cyane mu ndirimbo zanjye, kubyinana nabo, kubaha uburenganzira bakaza bakabyina iruhande rwanjye.”

Vincent Shumbusho, umwe mu bafana bakoze kuri Knowless, ari nawe tubereka amashusho ye, avuga yishimye avuga ko hari bamwe bashobora kutemera ko ari we wamwikoreyeho. Avuga ariko ko byamurenze.

Uyu mufana wari wagenze ahantu h’itike y’amafaranga angana n’igihumbi na Magana atanu y’amanyarwanda (1. 500 Frw) yagize ati:”Kumukoraho ni byiza bya hatari, gusa aroroshye bya hatari. Walah n’abana duturanye nari nabibabwiye nti nibishoboka Knowless ndamukoraho nibishoboka; nari nzi ko ndi bukomeze morali yanjye akampamagara. Ewana ndababwira ko Knowless namukozeho uretse ko bamwe bari bubipinge bazabibona wenda kuma ecrans (kuri Televiziyo).”

Uretse Knowless, abashushabirori Mc Anita Pendo na Mc Tino nabo bakunze kugaragaza izi mbyino bahamagara abakobwa n’abahungu bakabyinana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages