Umuhanzi Knowless yakomeretse ku kaguru k’I buryo, ahagana ku mano atatu ya nyuma, ku ivi no ku gatsintsino mu mpanuka yabereye mu muhanda Kibungo-Nyagatare kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2012.
Gusa uyu muhanzi yavanywe mu bitaro, ndetse kuri ubu ari koroherwa.
Aganira na IGIHE, Knowless yavuze ko yumva ameze neza. Yagize ati: “Nakize, byagenze kuriya ariko ndi kugenda noroherwa.”
Mu kiganiro kirambuye na Anita Pendo, usanzwe ari umushyushyabirori muri PGGSS, akaba ari n’inshuti ya Knowless, ari nawe uri kumurwaza, yatangarije IGIHE ko Knowless amerewe neza kandi ko ari kurushaho koroherwa.
Yagize ati: ”Knowless arakira nta kibazo. Ameze neza.”
Knowless yari yicaye imbere mu modoka y’inyuma yagonze imodoka y’imbere yari ihagaze umushoferi akiri kureba niba koko yari yarenze inzira yo gukatiramo nk’uko yari abibwiwe. Knowless wari usinziriye yashidukiye hejuru yumva ibintu bisakuza cyane.
Yahise aterurwa bamujyana kwa muganga aho yatakaga nk’uri kuribwa anababara. Uretse Knowless nta wundi wakomeretse cyangwa ngo agire icyo aba.
Si ubwa mbere imodoka za PGGSS II zigira ibibazo kuko ubwo zajyaga mu Karere ka Rusizi, imwe mu modoka yananiwe kugeza abahanzi mu mujyi wa Rusizi biza gusaba ko haza indi yo kuyisimbura.



















TANGA IGITEKEREZO