00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugaruka kwa Urban Boyz muri PGGSS II byatumye rirushaho gushyuha

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 22 May 2012 saa 08:46
Yasuwe :

Igitaramo (Roadshow) cya mbere Urban Boyz yagize muri Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS), yacyitwayemo neza. Benshi mu banyamakuru ntibatinya kuvuga ko ari bo bahanzi bagaragaje ko bitwaye neza kurusha abandi kubw’indirimbo zabo zikunzwe.
DJ Alex, umunyamakuru wa Radio Flash FM, uri gukurikirana ibi bitaramo byose kubw’iyi radio, avuga ko Urban Boyz mu gitaramo cya mbere bakoze ari bo bitwaye neza kurusha abandi bahanzi.
Yagize ati:”Urban Boyz nibo bashimishije abantu, cyane cyane mu (…)

Igitaramo (Roadshow) cya mbere Urban Boyz yagize muri Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS), yacyitwayemo neza. Benshi mu banyamakuru ntibatinya kuvuga ko ari bo bahanzi bagaragaje ko bitwaye neza kurusha abandi kubw’indirimbo zabo zikunzwe.

DJ Alex, umunyamakuru wa Radio Flash FM, uri gukurikirana ibi bitaramo byose kubw’iyi radio, avuga ko Urban Boyz mu gitaramo cya mbere bakoze ari bo bitwaye neza kurusha abandi bahanzi.

Yagize ati:”Urban Boyz nibo bashimishije abantu, cyane cyane mu kubina. Urebye bari bafite uko bateguye imibyinire.”

Yongeraho ati:”Nibo bantu bagerageje kubyinisha abafana ba Kibungo kubera ko bariya bafana ubundi ntibabyinaga. Safi yagerageje gukora agashya aho yakuyemo imyenda akabyina kakahava yigana style ya Ndomboro ya Solo.”

Undi munyamakuru witwa Jean Paul Ibambe, ukorera urubuga rwandika ku myidagaduro na siporo gusa mu Rwanda, avuga ko Urban Boyz bafite akarusho bakomora mu bitaramo bakoze muri PGGSS ishize.

Yagize ati:”Urban Boyz nibo bantu bitwaye neza kurusha abandi Hano Ngoma berekanye ko basanzwe bamenyereye ibitaramo nk’ibi ngibi. Nibakomeza gutya abanyarwanda benshi bazakomeza kubibonamo, bizanabaheshe amahirwe menshi yo gutsinda.”

Yongeyeho ati: “Bafite uburyo bnavugana n’abaturage, bajya impande zose zirimo abantu, ni uko bitakunda ahubwo wabonaga bashaka no kujya n’inyuma, ikindi ni uburyo babyina. Ikindi ni indirimbo zabo abantu bazikundira uburyo bazibyina.”

DJ Bissosso, uba uri gukurikirana buri muhanzi kuko ari nawe ubacurangira indirimbo baririmba, avuga ko injyana aba bahanzi baririmba ikunzwe muri iki gihe mu Rwanda. Ibi akabishingiraho avuga ko biri mu bituma bishimirwa cyane.

Bissosso yagize ati:”Kuva Urban Boyz baje mu bantu tubona benshi bakunda injyana za Afrobeat, byatumye ikirori gikomera kandi kikaryoha kurushaho. Iyo bahagurutse bakaririmba Sipiriyani na ziriya ndirimbo zabo zindi abantu barishima cyane. Bakwereka ko ari bo bantu bari babuze ngo irushanwa rishyuhe.”

Avuga ko aho umuhanzi umwe (runaka) yishimiwe cyane atari ho undi yishimirwa mu kindi gitaramo. Izi mpinduka akavuga ko zishobora gutuma uwo abantu bakeka ko ari we uzatorwa shobora kudatorwa.

Kubwa Safi, we avuga ko kwishimirwa kwabo asanga ari Imana. Yagize ati:“Nishimye, abafana bishimye, abanyamakuru bishimye ibyo byose ni Imana.”

Urban Boyz, itsinda rigizwe na Humble, Nizzo na Safi ryabyinnye indirimbo Sipiriyani, take It Off na Ndahiye Ngaramye kugeza aho biyambura imyenda yo hejuru. Bagaragaye mu irushanwa rya PGGSS I, banaza mu bahanzi 20 bakunzwe muri PGGSS II. Baje kugaruka mu icumi basimbuye umuhanzi Emmy wagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Safi wo muri Urban Boyz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages