Umuhanzi akaba n’umushyushyabirori Mc Tino yajyanywe igitaraganya kwa muganga kubw’indwara kugeza ubu itaramenyekana.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2012, ubwo yari arimo gushyushya igitaramo cya Roadshow ya Kigali. Ibi byatumye atarangiza iki gitaramo kuko yajyanywe kwa muganga habura umuhanzi umwe ngo igitaramo kirangire.
Mc Tino yagaragaye asa n’uwacitse intege cyane, aherekejwe n’abatabazi b’ibanze hamwe na bamwe mu bakozi ba EAP (batanya na BRALIRWA gutegura aya amrushanwa).
Tino wari wazaniwe ingobyi yo gutwarwamo (n’ubwo yanze kuyigendamo agakanyakanya akagenda afashwe) yahise ajyanwa kwa muganga.
Turakomeza kubakurikiranira iby’ubuzima bwe!



















TANGA IGITEKEREZO