00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto: Abafana muri Roadshow y’i Musanze bishimiye abahanzi

Yanditswe na

IRAKOZE Richard

Kuya 9 June 2012 saa 06:33
Yasuwe :

Abafana basaga ibihumbi 50, nk’uko bamwe mu bamenyereye ibyo kubara abantu benshi babivuga, bagaragarije abahanzi ko babakunda kandi ko bakunda ibihangano byabo.
Iki igataramo cyabereye kuri stade “Ubworoherane” mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2012.
Ibyaranze igitaramo:
Nyina wa Young Grace, Fan Club ye n’abavandimwe bakoze agashya:
Young grace yaje gufanwa n’abantu benshi bagize Fan Club ye. Abenshi mu bafan abaganiriye na IGIHE bavuga ko byateguwe na (…)

Abafana basaga ibihumbi 50, nk’uko bamwe mu bamenyereye ibyo kubara abantu benshi babivuga, bagaragarije abahanzi ko babakunda kandi ko bakunda ibihangano byabo.

Iki igataramo cyabereye kuri stade “Ubworoherane” mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2012.

Ibyaranze igitaramo:

Nyina wa Young Grace, Fan Club ye n’abavandimwe bakoze agashya:

Abafana ba Young Grace baje bitwaje ibyapa n'ibitambaro byanditseho amazina ye
Nyina wa Young Grace yari mu bafana yishimye cyane

Young grace yaje gufanwa n’abantu benshi bagize Fan Club ye. Abenshi mu bafan abaganiriye na IGIHE bavuga ko byateguwe na Studio Top 5 Sai ya Patrick. Young Grace yishimiwe na nyina wari uri mu bafana, murumuna we n’abandi banru baje mu mamodoka bafite amaradiyo n’ibyapa bya Young Grace.

Abafana bagaragaje ibyishimo byinshi:

Abafana ba Musanze bagaragaje ko bishimiye abahanzi nyarwanda kandi ko babashyigikiye. Abahanzi bavuga ko abafana bagaragazaga amarangamutima yabo ku buryo igitaramo cyari gishyushye cyane.

Umwe mu bahanzi yabwiye urubuga rwa IGIHE a ati:“Abafana nabonye banyishimiye cyane.” Undi we yagize ati:”ni sawa, ni abambere.” Undi agira ati:”aha batandukanye n’aho twari dusanze tujya za Byumba, za Gikongoro,….”
Bose bahurira ku kuvuga ko iki gitaramo cyabashimishije.

Danny Nanone yazanye umuhanzi baririmbanye Sacha ku rubyiniro:

Danny Nanone aririmbana na Sacha, wari waturutse i Kigali

Amaze guhamagarwa, Danny Nanone yahise ajya mu bafana nuko azana umuhanzi Sacha Baririmbanye mu ndirimbo Igikwiye. Aganira na IGIHE, Danny avuga ko yamubonye mu bafana yifuza kumuzana bakaririmbana mu ndirimbo yabo bombi.

Humble Gizzo yaje yambaye ibikarito mu maso:

Humble yaje yambaye nka LMFAO

Umwe mu bahanzi bari mu itsinda rya Urban Boyz, Humble yaje ku rubyiniro yambaye ibikarito mu maso, agaragara nk’uko abahanzi bazwi cyane nka Black Eyed Pease n’itsinda rishya rya LMFAO bakunda kugaragara bameze.

Rideman yahawe amafaranga ari kuririmba:

Intoki za Riderman acigatiye inoti za bitanu yahawe

Nyuma yo kugaragarizwa ko yishimiwe cyane, umwe mu bakobwa bari batwawe n’indirimbo za RIderman yamupfumbatije inoti z’ibihumbi bitanu bitanu, amugaragariza ko amukunda byo kumwimariramo.

Uyu mukobwa waje guhita yifotozanya nawe, kimwe n’abandi bafana ba Riderman, yabyinnye indirimbo ze zose cyane cyane indirimbo "Bombori Bombori".

Uretse uyu mukobwa, hari n’umwana wo mu kigero cy’imyaka itatu waje kwifotozanya arira cyane abwira nyina ngo amwereke umuhanzi Riderman. Bakimara kwifotozanya, umwana yanze kumurekura, hagira ushaka kumumuvanaho akarira.

Kigali yari yahururiye muri Musanze:

Bamwe mu bafana b'abahanzi baturutse i Kigali,barimo Patycope, Dj Kalisa John n'abakobwa b'inshuti zabo

Mu gitaramo cya Musanze hagaragaye abafana benshi baturutse mu Mujyi wa Kigali baje kureba gusa uko abahanzi bari bwitware muri Musanze na Rubavu. Umwe mu bamenyereye iby’ibitaramo mu Rwanda aganira na IGIHE yavuze ko byatewe n’uko ibitaramo bya Musanze na Rubavu ari byo byanyuma bibera mu Ntara.

Yongeraho kandi ko muri utu duce tw’amajyaruguru hari Abanyakigali benshi bahakora bityo bakaba bahamagaranye n’abacuti babo ngo baze kwishimisha muri weekend. Avuga ko abenshi ari urubyiruko-ibi byo bigaragarira ijisho. Asoza avuga ko biturutse ku mazi (lac Kivu) hari benshi bumva banze kuzabarirwa ibirori biba bikomeye nk’ibi.

Biramenyerewe ko ibirori bibera Gisenyi bikunze kwitabirwa n’Abanyakigali ndetse n’abanyegoma benshi.

Abandi babyina we yari yiryamiye mu kibuga rwagati:

Abandi babyina we yari yiryamiye mu kibuga akata igitotsi

Umwe mu bari bitabiriye yagaragaye yiryamiye mu kibuga rwagati asa n’uwisinziriye mu ighe abandi babyinaga umuziki basimbuka bishima. Umurebye ubona ko yari yafashwe n’isinzi.

Bavuye mu ishuri bahise bahitiye mu kirori:

Bamwe mu bafana baje bambaye impuzankano, bigaragaza ko nyuma y’ishuri bahisemo guhita berekeza mu gitaramo cyaberaga muri Stade Ubworoherane badategereje kujya guhindura. Aba bafana, kimwe n’abandi, bari bafite utwapa bagaragaza ko bishimiye abahanzi bari baje kubashimisha.

Nyuma y’igitaramo, abahanzi bakomereje urugendo mu Karere ka Musanze aho bateganya gukorera igitaramo kuri iki Cyumweru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages