00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’ubwo zagiye zivugwamo impanuka, Roadshows zagenze neza

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 June 2012 saa 11:28
Yasuwe :

Ubuyobozi butegura amarushanwa ya PGGSS ari bwo BRALIRWA na East African Promoters (EAP), burantangaza ko amarushanwa ya PGGSS II, igice cyayo cya mbere cy’ibitaramo bya Roadshows mu Ntara cyagenze neza.
Joseph Mushyoma, umuyobozi wa EAP, avuga ko n’ubwo hagiye havugwa amakuru ya hato na hato y’impanuka mu ngendo bitabujije izi Roadshows kuryoha nk’uko byari byitezwe.
Mu ijambo rye nyuma y’igitaramo cya nyuma cyo mu Ntara, Mushyoma, umenyerewe ku izina rya Bubu, yagize ati:”Ni ikintu cyo (…)

Ubuyobozi butegura amarushanwa ya PGGSS ari bwo BRALIRWA na East African Promoters (EAP), burantangaza ko amarushanwa ya PGGSS II, igice cyayo cya mbere cy’ibitaramo bya Roadshows mu Ntara cyagenze neza.

Joseph Mushyoma, umuyobozi wa EAP, avuga ko n’ubwo hagiye havugwa amakuru ya hato na hato y’impanuka mu ngendo bitabujije izi Roadshows kuryoha nk’uko byari byitezwe.

Mu ijambo rye nyuma y’igitaramo cya nyuma cyo mu Ntara, Mushyoma, umenyerewe ku izina rya Bubu, yagize ati:”Ni ikintu cyo gushimira Imana cyane. Kugenda tungana kuriya tukazenguruka u Rwanda rwose tukaba dushoje amahoro. Twaboneraho no gushimira buri umwe wese witanze kugira ngo iki gikorwa tubashe kukigeraho.”

Muri iri jambo rye kandi yavuze ko muri ibi bitaramo nta gikuba cyigeze gicikamo. Yavuze ko nta na kirogoya cyangwa se kidobya nk’imvura ikabije (nk’iyigeze kuba mu gitaramo xy’I Kigali muri PGGSS I) byigeze bibamo.

Yavuze ko hazabaho umwanya wo kwinegura kuri buri wese wagize uruhare mu gutuma iri rushanwa rigenda neza.

Ni nyuma y’aho abahanzi barangirije igitaramo cyabereye I Rubavu, kuwa 10 Kamena 2012. Iki gitaramo cyahetuye ibitaramo byo mu Ntara gikurikira ibindi bitaramo byabereye I Rusizi kuwa 5 Gicurasi (ari naho byahereye), Karongi kuwa 12 Gicurasi, Muhanga kuwa 13 Gicurasi, Ngoma kuwa 19 Gicurasi, Nyagatare kuwa 20, Gicumbi kuwa 27, Nyamagabe kuwa 2 Kamena, Huye kuwa 3 Kamena na Musanze kuwa 9 Kamena.

Mu ijoro ryo kuwa 19 Gicurasi 2012, abahanzi bari mu rugendo bagana I Nyagatare bakoze impanuka yashoboraga kuvamo impanuka ikomeye, Imana ikinga akaboko. Icyo gihe Knowless yajyanywe mu bitaro kubw’udukomere tworoheje ku maguru yagize aza kuza kumererwa neza bukeye bwaho. Izindi mpanuka zagiye zivugwa (Cyangugu na Gicumbi) zo zari zoroheje kandi zisanzwe, rimwe na rimwe ari ibibazo by’imodoka.

Hategerejwe igitaramo nk’iki ariko kizabera mu mujyi wa Kigali 16 Kamena 2012, igitaramo Mushyoma avuga ko byitezwe ko kizaba cyiza kurusha ibindi byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages