Kuri uyu wa Gatatu amakuru arahwihwiswa mu Kigali ko Emmy yaba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guturayo.
Ibi bivuze ko yasezeye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar 2, bityo abahataniraga aya marushanwa bakaba basigaye ari 9.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Safari Kim Kizito ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri East Africa Promoters bategura aya marushanwa bafatanije na Bralirwa, yadutangarije ko n’ubwo nta makuru afatika bari bamenya y’uko Emmy yaba yavuye mu irushanwa kuko atarabasezeraho ku mugaragaro, ariko biramutse ari ukuri nta wundi muntu bateze kumusimbuza.
Ati: ”Ni uburenganzira bwe kandi ntawe tuzamusimbuza kuko yari yarasinye kontaro kandi undi twashyiramo ntiyaza ngo yongere atangire ibyo twamaze gukora”.
Kim Kizito yavuze kandi ko nibiramuka ari ukuri kugenda kwa Emmy ntacyo bizahungabanyaho imigendekere y’iri rushanwa kandi bombi yaba Emmy cyangwa abategura amarushanwa ntawuzakurikirana undi ku byo amasezerano y’akazi basinye yateganyaga.
IGIHE itegereje kuvugana n’Umujyanama wa Emmy ngo imenye ukuri kuko ubu telefoni ijimije.


















TANGA IGITEKEREZO