Mu gitaramo cya kabiri abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya kabiri (PGGSS II) bakoreye mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’i Burengerazuba, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2012, abantu bitabiriye ari benshi kurusha abitabiriye igitaramo cya mbere cyabereye i Rusizi.
Abitabiriye iki gitaramo bakabakaba ibihumbi 20 mu gihe icyabereye i Rusizi cyarimo abagera ku bihumbi 17.
Iki gitaramo, abafana bagaragaje ko bishimiye abahanzi nyarwanda by’umwihariko umuhanzi Jay Polly, byagaragajwe n’uko bishimiraga imiririmbire ye mu njyana ye ya Hip-Hop, umuhanzi King James, byagaragajwe n’uko hafi ya buri wese yaririmbanaga nawe mu ndirimbo ze zamenyekanye zigakundwa cyane nka “Buhoro Buhoro”, Riderman nawe baygaragajwe n’uko abantu basimbukanaga nawe bagaragaza ko bamwishimiye mu ndirimbo ze by’umwihariko "Bomboribombori".
Joseph Mushyoma, umuyobozi wa East African Promoters (EAP), ifatanya na BRALIRWA gutegura amarushanwa ya PGGSS, yavuze ko iki gitaramo cyari giteguwe neza cyane kurusha icya mbere. Avuga kandi ko cyamamjwe kuri Radio Isangano yo muri aka Karere nk’imwe mu mpamvu abona ko cyitabiriwe cyane.
Yagize ati:”Abantu bari benshi kurusha Rusizi, nta bibazo by’umuriro, amajwi (sound) iki gitaramo cyari gishyushye.”
Mushyoma kandi yavuze ko kuri uyu wa Mbere hazatangazwa icyemezo cyafashwe ku kuba niba Emmy (wavuye muri aya marushanwa kubwo kujya kwiga muri Amerika) yasimbuzwa cyangwa ntasimbuzwe. Aramutse asimbujwe, Mushyoma avuga ko uwo munsi hahita hatangazwa uwamusimbura.
Aka karere ka Karongi ni kamwe mu Turere dukunda gusurwa n’abakerarugendo benshi kubw’uko gakora ku kiyaga cya Kivu kakanagira amahoteli menshi. Gusa ntigakunze kubona abahanzi bakunzwe nk’aba bari muri PGGSS II nk’uko Benjamin Kanamugire, w’imyaka 15, umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo, yabitangarije IGIHE.
Byagaragaye ko muri iki gitaramo urubyiruko ruri munsi y’imyaka 18 rwari rwiganje cyane mu bitabiriye.
Amafoto:
Foto: Richard IRAKOZE



















TANGA IGITEKEREZO