Abahanzi bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II bataramiye mu mujyi wa Nyamagabe kuri uyu wa Gatandatu aho abahashye kare n’abava mu isoko bagendaga baza kwihera ijisho abahanzi bakunda.
Umujyi wa Nyamagabe ubundi usanzwe uremesha isoko ku wa Gatatu no ku wa Gatandatu, benshi barizindukiye ngo badacikwa n’igitaramo cyabateganyirijwe cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyagisenyi.
Young Grace, Jay Polly, Knowless, Urban Boyz, King James, Bull Dogg, Riderman, Danny, Just Family na Dream Boyz niko batomboye uko bakurikirana mu kuririmba maze ahagana ku mugoroba batangira gusutsurutsa imbaga y’i Nyamagabe itahwemye kubereka ko ibashyigikiye.
Nk’uko bimaze kumenyerwa, ibitaramo nk’ibi bizakomeza kuzenguruka mu turere tunyuranye tw’u Rwanda kugira ngo abakunzi b’abahanzi bihere ijisho abahanzi babo mbere y’uko hazabaho igihorwa cyo kubatora kugeza ubwo hasigaye umwe uzaba yanatsinze irushanwa.
Nyuma y’akarere ka Nyamagabe hatahiwe aka Huye kuri iki cyumweru aho naho abahanzi bazataramira abakunzi babo.
IGIHE ikomeje kubatunganyiriza amafoto yo muri iki gitaramo ngo mwihere ijisho nk’abari bibereye i Nyagisenyi.


















TANGA IGITEKEREZO