00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS II: Imodoka zari zitwaye abahanzi zagoganye, Knowless ajyanwa mu bitaro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 May 2012 saa 09:45
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abahanzi bari guhatanira kwegukana umwanya wa mbere muri Primus Guma Guma Super Star Season II berekezaga I Nyagatare bava mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, bakoze impanuka ubwo imwe muri bisi zari zibatwaye yagongaga indi, knowless wahakomerekeye, ahita ajyanwa kwa muganga.
Nk’uko tubikesha umunyamakuru wa IGIHE uri kumwe n’abo bahanzi, iyo mpanuka yatewe no guhagarara igitaraganya kw’imwe muri bisi zo mu bwoko bwa Toyota Coaster zari (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abahanzi bari guhatanira kwegukana umwanya wa mbere muri Primus Guma Guma Super Star Season II berekezaga I Nyagatare bava mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, bakoze impanuka ubwo imwe muri bisi zari zibatwaye yagongaga indi, knowless wahakomerekeye, ahita ajyanwa kwa muganga.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru wa IGIHE uri kumwe n’abo bahanzi, iyo mpanuka yatewe no guhagarara igitaraganya kw’imwe muri bisi zo mu bwoko bwa Toyota Coaster zari zitwaye abahanzi, bitewe n’uko zari zishoreranye, iyari inyuma yahise igonga iy’imbere.

Guhagarara igitaraganya kw’iyo bisi yari imbere y’indi byatewe n’uko bamwe mu bari bicaye iruhande rwa shoferi bamubwiye ko yari anyuze umuhanda utari wo ubwo bari bageze ahitwa ku byapa bya Ngarama.

Knowless wari muri bisi yagonzwe yahakomerekeye ku kuguru kw’iburyo, ndetse n’imwe mu mitako yari yambaye irahangirikira. Nyuma yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyagatare bwangu, akaba yahise ahabwa ubuvuzi bw’ibanze.

Undi twatangarijwe ko yahagiriye ikibazo ni umuhanzi usanzwe afasha Riderman kuririmba iyo ari mu bitaramo witwa M. Izzo, uyu akaba yari yicaye ku ruhande rw’inyuma rw’iyo Coaster ahagonzwe.

Iyi mpanuka ibaye mu gihe aba bahanzi biteguraga gukora igitaramo (Road Show) mu mujyi wa Nyagatare, bakaba bari bavuye gutaramira mu Mujyi wa Kibungo mu Karere ka Ngoma.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira birambuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages