00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS II: King James ati: “bose banteye ubwoba”, Danny Nanone ati: “Nta numwe unteye ubwoba”

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 17 June 2012 saa 09:14
Yasuwe :

Mu gihe abahanzi 10 bari mu irushanwa PGGSS II begereje gupiganwa mu bitaramo by’umwimerere bizatangira kuwa 23 Kamena 2012 bakanatorwa n’abanyarwanda, bamwe muri bo ubwoba bwamaze kubasaga ariko abandi bo bariyizeye.
Nk’umuhanzi King James afitiye ubwoba buri umwe uri muri iryo rushanwa, naho mugenzi we Danny Nanone ntawe umuteye ubwoba kuko yiyizeye nk’uko abyivugira.
King James ibyo yabitangarije IGIHE kuwa gatanu tariki 15 kamena 2012 ubwo yagiraga ati: “ubu mfitiye ubwoba abari (…)

Mu gihe abahanzi 10 bari mu irushanwa PGGSS II begereje gupiganwa mu bitaramo by’umwimerere bizatangira kuwa 23 Kamena 2012 bakanatorwa n’abanyarwanda, bamwe muri bo ubwoba bwamaze kubasaga ariko abandi bo bariyizeye.

Nk’umuhanzi King James afitiye ubwoba buri umwe uri muri iryo rushanwa, naho mugenzi we Danny Nanone ntawe umuteye ubwoba kuko yiyizeye nk’uko abyivugira.

King James ibyo yabitangarije IGIHE kuwa gatanu tariki 15 kamena 2012 ubwo yagiraga ati: “ubu mfitiye ubwoba abari muri PGGSS II bose kuko ntawamenya...”

Abajijwe igituma afite ubwoba asubiza agira ati: “Iby’iri rushanwa ntiwabimenya; nk’ubu se hari uwakekaga ko Kamichi cyangwa Urban Boys bari kubura mu 10 batowe mbere? Birashoboka ko n’uwo udakeka wese yagutungura akegukana umwanya wa mbere.”

Naho Danny Nanone yabibwiye IGIHE kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena, aho yagize ati: “njye nta n’umwe unteye ubwoba kuko imyitozo ya live (kuririmba by’umwimerere) mbona igenda neza kandi nanjye nkaba niyizeye.”

Twabamenyesha ko nyuma y’igitaramo cy’umwimerere (Live) cya mbere kizaba kuwa 23 Kamena 2012, ni bwo abafana bazatangira kohereza ubutumwa no gutora kuri Internet.

Naho ku ya 30 Kamena nibwo abahanzi 3 ba mbere bazaba batatowe cyane bazasezererwa muri PGGSS II, hakomeze 7.

Umuhanzi uzegukana umwanya wa mbere azahabwa miliyoni 26 zirimo n’amafaranga azamufasha gushyira hanze ibihango bye.

Danny Nanone imbere y'abafana bitabiriye Road Show ya PGGSS II
King James ari kuririmbira abafana be imwe mu ndirimbo ze...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages