00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS II: Tom Close yashyigikiye Jay Polly mu gitaramo cya Kigali (Updated)

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 18 June 2012 saa 07:10
Yasuwe :

Benshi mu bafana b’umuziki nyarwanda bifuzaga kureba uko abahanzi bakunda muri Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS II) bazitwara mu mujyi wa Kigali (Kigali-Roadshow), aho bose bakunda gukorera byinshi mu bikorwa byabo bya muzika ndetse banafite abafana benshi.
Mu gitaramo cyo gusoza Roadshows cyabereye I Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena, buri muhanzi yakoze iyo bwabaga ngo agaragarize abafana be ba Kigali ibyo yagiye agaragaza mu bindi bitaramo byaberaga mu Ntara ndetse (…)

Benshi mu bafana b’umuziki nyarwanda bifuzaga kureba uko abahanzi bakunda muri Primus Guma Guma Super Star II (PGGSS II) bazitwara mu mujyi wa Kigali (Kigali-Roadshow), aho bose bakunda gukorera byinshi mu bikorwa byabo bya muzika ndetse banafite abafana benshi.

Mu gitaramo cyo gusoza Roadshows cyabereye I Kigali, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena, buri muhanzi yakoze iyo bwabaga ngo agaragarize abafana be ba Kigali ibyo yagiye agaragaza mu bindi bitaramo byaberaga mu Ntara ndetse abereke ko ashoboye kandi yatwara igihembo cy’irushanwa rya PGGSS II mu gihe yaba ahawe amahirwe yo gukomeza.

Iki gitaramo cyamaze amasaha arenga abiri; guhera mu ma saa kumi n’imwe kugeza mu ma saa moya z’umugoroba (5PM-7PM).

Ukurikiranye indirimbo abahanzi bagiye baririmba, uhereye kuri Just family (nk’uko bagiye bakurikirana), Danny Nanone, Knowless, Urban Boyz, Jay Polly, Bull Dogg, Dream Boyz, Young Grace, King James ukageza kuri Riderman wahetuye, usanga buri muhanzi yaragiye aririmba zimwe mu ndirimbo ze nshya kuko I Kigali ziba zaramamajwe cyane kurusha mu Ntara.

Just Family batangiye igitaramo hakibona

Ibi bitandukanye n’uko mu bindi bitaramo baririmbaga indirimbo zabo za kera, kuko ho baba bazi iza kera cyane kurusha inshyashya.

Muri iki gitaramo cyatangiye gitinzeho ugereranyije n’ibisanzwe, umuhanzi Jay Polly nawe yagaragaje agashya azana umuhanzi Tom Close, wegukanye iri rushanwa umwaka ushize, ku rubyiniro.

Tom Close, utarabashije kwihanganira kwibutsa abari aho ko umwaka ushize ko yatewe amabuye, yasabye abafana ko bazatora Jay Polly wari wamuzanye imbere y’abafana be agira ati:”Aha mpagaze uyu munsi nahahagaze umwaka ushize barimo gutera amabuye; ibi sibyo byanzanye ariko, uyu munsi turasaba gushyigikira Jay Polly.”

Uretse gufatanya na Jay Polly, Tom Close yanasabye abafana kuzatora Jay Polly

Buri muhanzi yagiye agaragaza ko yiteguye kandi yifuza ko abafana be bazakomeza kumutora. Aha buri wese yagiye yifashisha intwaro afite yo gutsinda urugamba. Urugero ni nk’aho Urban Boyz bemeye gutegera Washington akaza mu Rwanda ngo bazaririmbane gusa ku rubyiniro muri iri rushanwa.

Uyu Washington ni umuhanzi akaba n’utunganya indirimbo wo mu gihugu cya Uganda. Nyuma yo gukora indirimbo ‘Mama w’Abana’ ya Tom Close na Goodlyfe, agakora ‘Akabuto’ na ‘Urukundo’ za Kitoko, agakora ‘Take It Off’ ya Urban Boyz, agakora ‘Impinduka’ ya Allioni, agakora ‘Akanigi’ ya Kamichi, uyu Producer Washington amaze igihe kirenga umwaka agaragarizwa n’Abanyarwanda ko akunzwe cyane, biturutse ku kuganwa ngo abakorere indirimbo.

Inyogosho itangaje ya Urban Boyz (igaragara muri video yabo nshya 'Wampoye Iki')

Uretse Washngton, Urban Boyz bazanye umubyinnyi wumvikana akagaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Sipiriyani’ baririmbana iyo ndirimbo.

Imbyino za Urban Boyz bari kumwe na Tino, Anitha n'uwo baririmbanye 'Sipiriyani'

Knowless nawe yasoze ibitaramo bye bya Roadshows abyinana na none n’umwe mu bafana be indirimbo ‘Nkoraho’. Ibi bishimisha abafana be benshi by’umwihariko abamukoraho, nk’uko uyu Arsene Hanyurwimfura, w’imyaka 18, wamukozeho abyemeza.

Mbere yo kubinana n'umufana Knowless yabyinanye na Mc Tino

Uyu mufana aganira na IGIHE yavuze ko yari yarabigambiriye guhera ku gitaramo Knowless yamurikiyemo Album ye ya mbere ‘Komeza’ umwaka ushize ariko ntabashe kubigeraho, akavuga ko Knowles sari we muhanzi yumva aha amahirwe kurusha abandi.

Yavuye i Gisenyi aje kubyinisha Knowless, avuga ko yari yarabihigiye

Bull Dogg nawe yongeye gukoresha amagambo akarishye muri iki gitaramo. Amwe muri aya magambo, Bull Dogg yibasiramo abahanzi bagenzi be, bamwe akabangenga kuba bagana muri Uganda gukorana indirimbo na Washington, nawe wari uri muri iki gitaramo, kandi akabivuga adacisha mu marenga.

Uretse aba bagiye bakora udushya tugarutseho, buri muhanzi muri aba icumi basigaye muri PGGSS II nawe yagiye ashimisha abafana uko ashoboye kandi buri wese mu buryo bwe bwihariye.

Iki gitaramo cyashojwe abahanzi bose bari kubyinana na Riderman mu ndirimbo ye ‘Bombori Bombori’ imaze imyaka irenga itatu ikunzwe, dore ko muri PGGSS I, iyi ndirimbo nabwo yabicaga bigacika.

Riderman ari kuririmba "Bombori Bombori" abafana bamufashije kubyina

Nyuma y’ibyumweru bibiri, aba bahanzi bazatangira kuririmba mu bitaramo bya Live, aho abafana bazahabwa umwanya wo kongera gutora (guhera kuwa 24 Kamena) abahanzi bagomba gukomeza no kuvamo.

Ku ikubitiro hazabanza havemo abahanzi 3 hakomeze 7, nyuma havemo abandi bahanzi 3 basigaremo 4 nabo bazavanwamo abandi 2, abandi 2 basigaye bakagera kuri final.

Nibo bazatorwamo umwe uzegukana PGGSS II, agahabwa miliyoni 24 mu byiciro akazaririmbira ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi w’umunyamerika Jason Derulo kuwa 28 Nyakanga, ubwo azaba yaje mu Rwanda.

Imigendekere y’igitaramo hakurikijwe amasaha...

7: 43 PM - Riderman niwe muhanzi usoje igitaramo cyaberaga hano i Remera i Kigali. Abantu babyine kandi baririmbana nawe indirimbo ’Bombori Bombori’.

7 : 28 - Umuhanzi Young Grace niwe ukurikiyeho

7: 20 PM - Dream Boyz mu ndirimbo zabo zishyushye, nibo bari kuririmba.

7: 50 PM- Umuhanzi King James niwe ugiyeho. King James aririmbye Cyahiye agarura Jay Polly ku rubyiniro.

7: 26 PM - Umuhanzi Bull Dogg niwe ukurikiyeho, atangiranye amagambo akarishye...

7: 19 PM - Jay Polly azanya Tom Close ku rubyiniro, baririmbana indirimbo bafitanye yitwa: ’Warahemutse’

7: 00 PM - Umuhanzi Jay Polly niwe ukurikiyeho, abafana bari kumugaragariza ko bamwishimiye cyane.

6: 25 PM - Urban Boyz nibo bakurikiyeho, bagaragaje udushya tw’abahanzi bagiye bakorana indirimbo barimo Washington n’umukongomani baririmbanye mu ndirimbo Sipiriyani.

Urban Boyz bari kumwe na Producer Washington

6: 16 PM - Knowless niwe ugiye kuririmba.

6: 02 PM: Umuhanzi wa mbere arangije kuririmba, hagiye kujyaho umuhanzi wa kabiri....

Uko abahanzi baza gukurikirana

1. Just family
2. Jay Polly
3. Danny
4. Knowless
5. Urban Boyz
6. Bull Dogg
7. Riderman
8. Dream Boyz
9. Young Grace
10. King James

5: 43 - Just Family bagiye kuririmba ku mwanya wa mbere

5: 42 - Igitaramo kigiye gutangira mukanya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages