Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 23 Kamena (guhera saa yine z’ijoro) kugeza kuwa 29 Kamena 2012 (saa sita z’ijoro) abafana bazitorera abahanzi 7 bagomba gukomeza mu irushanwa rya PGGSS II.
Iki gikorwa kizatangizwa n’igitaramo cya Live kizabera kuwa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2012 I GIkondo ahasanzwe habera imurikagurisha guhera saa mbiri z’ijoro.
Bitewe n’uko mu gihe nk’iki mu irushanwa ry’umwaka ushize abahanzi bagaragaje imyitwarire itari myiza, buri muhanzi uri mu irushanwa rya PGGSS II yasabwe kutarangwa n’iyi myitwarire igayitse mu gusaba ko atorwa n’abafana.
Uzarangwa nayo azirukanwa nk’uko ubuyobozi butegura aya marushanwa bwabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 21 Kamena 2021, mu nama yabereye Kacyiru muri Top Tower Hotel yahuje abahanzi, abanyamakuru, abategura amarushanwa n’inzobere zikurikirana amajwi.
Iyo myitwarire mibi basabwa kwirinda ni:
- Kujya kwitoresha mu mihanda, mu tubare, aho bategera amamodoka, mu tubyiniro n’ahandi hose bashobora kugirira ibibazo by’umutekano muke
- Kugura ama Sim Card menshi ngo bitoreshe
- Kugurira abaturage za M2U ngo bakunde babatore ku gahato no ku ngufu
- Gutegura ibitaramo bisaba ko kwinjira ugomba kuba watoye umuhanzi wabikoresheje n’ibindi.
Joseph Mushyoma, umuyobozi wa EAP, ifatanya na BRALIRWA gutegura aya marushanwa yasabye abahanzi kwitondera abantu bose bazabasaba amafaranga runaka bababwira ko bagiye kubakorera ibitangaza ngo babaheshe amajwi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yababwiye kandi ko uzarenga kuri aya mategeko azasezererwa mu irushanwa. Yagize ati:”Uwo tuzaba dufitiye gihamya igaragara, igihano nta kindi ni ukuvanwa mu marushanwa tukerekana gihamya tukabahamagara tukababwira impamvu kanaka na kanaka atakiri mu irushanwa.”
Yavuze ko hari inzobere zemewe ku rwego mpuzamahanga za Price Water Coopers zikurikirana amajwi y’abahanzi aturutse muri SMS ku buryo bwizewe 100%.
Gutora umuhanzi ukoresheje telephone igendanwa nibyo bimuhesha amahirwe menshi yo kuzatsinda, kuko bifite 80%. Hakurikiraho uburyo bwo gutora ku rubuga rwa www.primusgumagumasuperstar.com bifite 20%.
Gutora umuhanzi bizatangira kuri uyu wa Gatandatu, nu ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika umubare w’umuhanzi ukunda ukohereza kuri 4343.



















TANGA IGITEKEREZO