Kuwa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2012, mu nama yahuje East African Promoters na BRALIRWA bategura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star n’itangazamakuru hatangarijwe ko itsinda rya Urban Boys risimbuye ku mugaragaro umuhanzi Emmy uherutse kwivana mu irushanwa.
Tariki 6 Gicurasi nibwo umuhanzi Emmy yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubayo, bivuze ko atari akiri mu bahanzi 10 bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS)2.
Abantu batangira kwibaza niba azasimburwa nk’uko umwaka ushize byagenze ubwo Kitoko yangaga kwitabira iri rushanwa agasimbuzwa Faysal, cyangwa atazasimbuzwa nk’uko ubuyobozi bwa East African Promoters(EAP) bwari bwabivuze mu itangizwa ry’iri rushanwa ku nshuro ya kabiri.
Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP, ati:”Buri gihe tureba icyateza imbere umuhanzi n’ubuhanzi nyarwanda, byabaye ngombwa ko twicarana na BRALIRWA dusanga Emmy akwiye gusimbuzwa undi muhanzi, tubishoboye twajya dufata bariya 20 bose.”
Aha yashakaga kugaragaza ko batisubiye muryo bari bavuze ahubwo ari mu nyungu za muzika nyarwanda ko hagira undi muhanzi uhabwa amahirwe yo kurushanwa, yongeraho ko n’undi wese mu barushanwa wavamo harebwa aho irushanwa rigeze bityo agasimbuzwa cyangwa ntasimbuzwe.
Jean Pierre Uwizeye mu izina rya BRALIRWA, yashimangiye ko kugenda kwa Emmy ntacyo bibahombeje, nta n’icyo bibahungabanyijeho bikomeye kandi batazanamukurikirana cyangwa ngo we agire icyo abakurikiranaho kuko nawe hari ibikorwa byabo byinshi yitabiriye kandi yagizemo uruhare rufatika bityo ibyo yabonye akaba yari abikwiriye, kabone n’ubwo yagiye atabasezeye kandi bari bafitanye amasezerano.
Yongeraho ko kwinjiza Urban Boys mu irushanwa biri mu rwego rwo kugira ngo uburyohe n’imigendekere y’ibitaramo bagenda bakora mu bice bitandukanye by’igihugu birusheho kuba byiza, ndetse birusheho no gushimisha ababyitabira.
Aha buri wese ashobora kwibaza ati:”Ko hasigaye abahanzi icumi, kuki hatoranijwe Urban Boys?”.
BRALIRWA na EAP bati:“Nta ruhare na ruto twagize mu itoranywa rya Urban Boys, ahubwo ni amajwi y’abaturage babatoye ubwo hatoranywaga abahanzi 10 bagomba gukomeza. Ayo majwi akaba yabashyiraga ku mwanya wa 11, bivuze ko kuba Emmy yari avuyemo yagombaga gusimburwa n’uwabaye uwa 11 aribo Urban Boys”.
Aha Abanyamakuru babajije impamvu ayo majwi adashyirwa ku mugaragaro ngo abantu bose bayamenye dore ko ari nabo bohereje ubutumwa batora.
Jean Pierre Uwizeye wari uhagarariye BRALIRWA ati:”Amarembo arafunguye ku muntu uwo ariwe wese ukeneye kuyareba gusa ntitwayatangaza kereka igihe abahanzi bazaba babitwemereye, kuko itangazwa ryayo hari abo bishobora guca intege”.
Nizzo umwe mu bagize Urban Boys ati:”Nkibimenya nabyakiriye neza. Biradushimishije kuko hari n’abandi nabo babikwiye nka Kamichi na Austin”.
Nizzo kandi asanga kuba bajemo nyuma ntarirarenga kuko bafite indirimbo nka ‘Take it off, Mama Munyana, Sipiriyani’ zigezweho kandi zibyinitse ku buryo zishobora kuzababera iturufu mu bitaramo bazagenda bitabira.
Mu masezerano Urban Boys igomba gusinya ntabwo ibyo abandi bahanzi bahawe harimo miliyoni 1,5 bari bamaze gufata, ahubwo ihabwa ibyo Emmy yari atarafata harimo na miliyoni 3 z’amanyarwanda cyangwa akaba yakwiyongera baramutse begukanye irushanwa.


















TANGA IGITEKEREZO