Umwe mu bafana ba Young Grace yagaragaje imoko y’amabere ye ubwo yari ari gufana cyane uyu muhanzi mu ndirimbo ’Hip-Hop Game’. Ibi byabaye kuwa 9 Kamena 2012, ubwo abahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS II bari bari mu Karere ka Musanze.
Nk’uko amashusho yafashwe na IGIHE muri iki gitaramo abigaragaza, uyu mufana yari yishimiye cyane Young Grace’ nuko mu kubimwereka aza kwikanga amabere ye yagiye ku gasozi. Bigaragara ko uyu mufana yari mu bari baje biteguye gufana Young Grace muri Fan Club yari yturutse muri Musanze (Gisenyi) aho Young Grace avuka. Uyu mufana yari mu b’imbere bafanaga cyane.
Mu gutera hejuru udupapuro twinshi ducagaguye two kugaragaza ibyishimo, uyu mufana yaje kuzamuka hejuru nuko amabere yombi asohoka hanze (inshuro zirenze imwe) ku buryo imoko z’amabere ye zigaragara. Gusa mu yabashije gufatwa na IGIHE, hagaragara imoko y’ibere ry’ibumoso.
Uyu mufana ahita agerageza kongera kwambara neza agasubiza amabere ye mu myenda.
Uretse uyu mufana, wagaragaje cyane ibyishimo asimbuka hejuru bikageza ubwo amabere ye asohoka akajya hanze, Young Grace yagaragarijwe n’abantu benshi ko akunzwe mu gufanwa muri iki gitaramo cyabereye i Musanze.
Muri aba bafana hari harimo na nyina wa Young Grace.
Dore uko byagenze mu mashusho:
Ushaka gukomeza kureba neza uko amabere y’uyu mufana asohoka hanze mu mashusho wakanda HANO kuri Youtube.



















TANGA IGITEKEREZO