00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace yavunikiye muri Roadshow i Nyamagabe

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 3 June 2012 saa 01:18
Yasuwe :

Young Grace yatsikiye avunika ku buryo bworoheje muri Roadshow ya Nyamagabe, ubwo yari arangije kuririmba. Avuga ko ibi bishobora gutuma adakomeza kuririmba kugeza igihe azakira neza.
Mu kiganiro na IGIHE, Young Grace yatangaje ko yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho n’abaganga. Asobanura uko byamugendekeye ngo avunike, Young Grace yagize ati:”Namanukaga mvuye ku rubyiniro ndatsikira bya hatari (cyane). Nahise mbivuga muganga arankanda aranyunga.”
Young Grace mu kugenda agenda acumbagira (…)

Young Grace mu kugenda agenda acumbagira apfutse ku kuguru kw’I buryo, aho yatsikiye. Gusa ukomeje kumwitegereza ubona ko bidakanganye cyane n’ubwo ubona agenda asa n’utaka. Avuga ko ashobora kuririmba nk’uko ataririmba bitewe n’uko kuri iki Cyumweru, mu masaha y’igitaramo aza kuba yumva ameze.

Young Grace uvuga ko abafana be abona bagenda barushaho kwiyongera kandi bishimira ibihangano bye, abasaba kurushaho kumushyigikira bamutora kuri nomero 2 bakohereza kuri 4343.
Young Grace avuga ko gutorwa kwe ari ugushyigikira injyana ya hip-Hop ku bakobwa.

Kurikirana uko igitaramo kiri kugenda i HUYE

Young grace, agaragaza imvune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages