Uru rukingo rwakozwe na kompanyi y’Ikoranabuhanga mu Binyabuzima izwi nka Moderna ruzageragerezwa ku bantu ibihumbi 30 babyifuza bo mu duce two muri Amerika tugera ku 100.
Impamvu y’iri gerageza ni ukugira ngo harebwe niba hari ingaruka rugira ku warutewe ndetse niba runabasha guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku wamaze kuruterwa nibura inshuro ebyiri.
Muri aba bantu ibihumbi 30 bazakorerwaho iri gerageza buri wese azaterwa nibura microgram 100 z’uru rukingo mu gihe cy’iminsi 28.
Uru rukingo rugeze mu cyiciro cya nyuma nyuma yo kunyura mu bindi byiciro bibiri, mu cyiciro cya mbere uru rukingo rwageragejwe ku bantu bake cyane hagamijwe kureba niba nta ngaruka rugira ndetse niba runazamura ubudahangarwa bw’umubiri.
Mu cyiciro cya kabiri uru rukingo rwageragerejwe ku bantu hagendewe ku myaka, uburwayi basanganywe, iki cyiciro cya gatatu cyo kikaba kigamije kureba niba rushobora gukora ku bantu benshi batandukanye.
Muri aya magerageza yose uru rukingo rwagaragaje ubushobozi mu guhangana na Covid-19, gusa rukagira izindi ngaruka za hato na hato zirimo ko uwarutewe nyuma ashobora kubabara umutwe, kugira umunaniro, kubabara imikaya no kugira uburibwe aho yarutewe.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima,OMS rivuga ko Moderna/NIH ari rumwe mu nkingo 25 ziri kugeragezwa hirya no hino ku Isi.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!