Ibi byatangajwe ku wa 19 Nzeri na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Matt Hancock.
Reuters yatangaje ko Hancock yavuze ko atifuza ko igihugu cye gisubira muri Guma mu Rugo, ko ariko bizakorwa niba aricyo gikenewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kugaragara muri iki gihugu.
Ati “Buri wese akurikije amabwiriza twakwirinda ko habaho indi gahunda ya guma mu rugo, ariko birumvikana ko tugomba kwitegura kugira icyo dukora niba ari byo bizaba bikenewe […] si byo nshaka ko biba, sinifuza kubibona.”
Kimwe n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, u Bwongereza bwashegeshwe na Covid-19, ibintu byatumye muri Werurwe hafatwa icyemezo cy’uko abatuye iki gihugu bajya muri Guma mu Rugo.
Uko iminsi yagiye iza iki cyorezo cyagabanyije ubukana, maze hafatwa umwanzuro wo gutangira gufungura ibikorwa bimwe na bimwe, gusa muri iyi minsi hatangiye kugaragara umubare munini w’abantu bandura Covid-19 muri iki gihugu.
Kugeza ubu mu Bwongereza abamaze kwandura Covid-19 barenga ibihumbi 390, mu gihe abo imaze guhitana basaga ibihumbi 41.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!