Iyo mfungwa yapfuye kuri uyu wa gatandatu aho yari ifungiwe muri gereza ya Oakdale, muri Leta ya Louisiana.
Ikigo gishinzwe imfungwa muri Amerika, cyatangaje ko uwapfuye yitwa Patrick Jones w’imyaka 49. Uwo mugabo byatangiye akorora cyane tariki 19 Werurwe. Nyuma yo gusuzuma n’abaganga, yajyanywe ku bitaro byo muri ako gace bamupimye basanga arwaye Coronavirus.
Hashize umunsi umwe ajyanywe mu bitaro, guhumeka byatangiye kumugora ashyirwa ku byuma byongerera abarwayi umwuka.
Ikigo gishinzwe imfungwa cyatangaje ko uwo mugabo yari asanganywe ibindi bibazo by’ubuzima, ari nabyo byatumye azahazwa cyane na coronavirus.
Yari yarakatiwe igihano cy’imyaka 27 azira gucuruza ikiyobyabwenge cya cocaine.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze amabwiriza ku magereza yo gufungura imfungwa zimwe na zimwe zigashyirwa mu kato mu ngo.
Abantu bagera ku bihumbi bibiri bamaze guhitanwa na coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




















TANGA IGITEKEREZO