Byatumye tariki ya 5 Kanama 2016, abagize ishyirahamwe "Abacu-Solidarité-Rwanda" bazakora igikorwa cyo guhuza abantu babyifuza basangire amafunguro bashaka imfashanyo izoherezwa mu Rwanda mu gufasha abatishoboye kwirihira ubwisungane mu kwivuza.
Iki gikorwa kizabera ahitwa Boule Bleu Resto-Bar iherereye ahitwa Chaussée de Wavre 115 – 1050-Ixelles
Ishyirahamwe Abacu-Solidarité-Rwanda rifite gahunda yo gukusanya inkunga nibura izafasha abatishoboye bagera kuri 3300 muri uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’Abacu-Solidarité-Rwanda bwasabye uzabishobora wese mu batuye mu Bruxelles no mu nkengero zaho kuzaza kwifatanya muri iki gikorwa, aho ifunguro ryaguraga amayero 15€, uzaza avuga ko aje muri iki gikorwa cyo gufasha azishyura amayero 20€, bivuze ko amayero 5€ azaba agamije gufasha uyu mushinga.
Uretse gufata amafunguro ngo bizaba ari n’uburyo bwo kuganira no kumenyekanisha uyu mushinga kuri benshi batarawumenya nk’uko abashinzwe imitegurire y’iki gikorwa babitangarije IGIHE.
Alexis Rulisa uyobora ishami ry’ubwishingizi bw’indwara muri RSSB (Rwanda Social Security Board) avuga ko ahari ubufatanye nta kidashoboka.
Yagize ati “Abanyarwanda baba mu mahanga bafite uruhare mu iterambere muri gahunda za Leta mu Rwanda, dukorera hamwe, twafashanya kwishyurira bamwe mu batabasha kwiyishyurira ubwabo ikiguzi ku mwaka cya Mutuelle de Santé .”
Liliane Iradukunda, umwe mu bagize Diaspora nyarwanda muri Canada, niwe wakoze bwa mbere igikorwa cy’ikitegererezo, aho yabashije gukusanya amafaranga y’u Rwanda 1,500,000, akabasha gutangira ubwisungane mu kwivuza imiryango 500 mu Karere ka Nyamasheke.
Abacu-Solidarité-Rwanda ni Ishyirahamwe (ASBL) rigendera ku mategeko y’u Bubiligi yashyiriweho abanyamuryango bari muri Diaspora nyarwanda mu Bubiligi, ishingwa na Nadia Kabalira afatanyije n’umugabo we Jean François Cahay mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere riri mu Rwanda, mu bijyanye n’ubuvuzi, uburezi, umuco no kurwanya ubukene.
Uwashaka kumenya birushijeho ibijyanye na "Abacu-Solidarité-Rwanda" Yakanda Aha



















TANGA IGITEKEREZO