00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Abana turerera mu muhanga twifuza ko bakura ari Abanyarwanda mbere y’ibindi byose’

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur na Karirima A. Ngarambe

Kuya 22 May 2015 saa 05:20
Yasuwe :

Intara ya gatandatu y’u Rwanda, nk’uko benshi bakunze kwita Diaspora nyarwanda iherereye hirya no hino ku isi, igizwe ahanini n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bari munsi y’imyaka 35, biganjemo abakiri mu mashuri ndetse n’abakora akazi gatandakanye biteza imbere.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Alice K. Cyusa, Umuyobozi w’Umuryango uhuza ibikorwa bya Diaspora nyarwanda ku rwego rw’isi (RDGN), akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yagarutse cyane ku burere buhabwa abana b’Abanyarwanda mu mikurire yabo hanze y’u Rwanda.

Alice K. Cyusa yagaragaje ko uretse kuba ayobora RDGN, ari n’umubyeyi w’umunyarwandakazi, agaragaza ko we kimwe n’abandi babyeyi batuye hanze y’u Rwanda bafite abana baharerera, ariko yibanda cyane ku miterere y’umwihariko w’uburere babaha.

Yagize ati "Twifuza ko bakura ari Abanyarwanda mbere y’ibindi byose, bivuze ko kuba umunyarwanda atari ukubyitwa gusa, ahubwo ni ukugira indangagaciro z’ubunyarwanda koko nk’uko bigaragara cyane muri iyi myaka 21 ishize."

Alice asobanura ko kuba umunyarwanda ari ishema kandi bifite aho byavuye, ati "Ntabwo byizanye gutya, ibyo rero nibyo twifuza ko abana bacu bakomeza nk’umurage mwiza bashyira imbere amahoro, ibikorwa bibateza imbere, ubupfura n’ibindi, bagakurikirana ibibera mu Rwanda, bakabihuza n’ubumenyi bahashye ino mu mahanga."

Yagarutse no ku ruhare rw’abayobozi mu nzego za Leta mu burere bw’abana baba hanze y’u Rwanda agira ati "Ikindi gishimishije ni ukubona abayobozi bakuru b’ igihugu cyacu bakurikirana imikurire y’abana bose baba abari mu gihugu imbere n’abari hano muri Diaspora, bakagira bati: mucyo duhuze ingufu n’ubushake aho turi hose ku isi, dufashe n’urubyiruko guhura bungurana ibitekerezo byo kubaka u Rwanda, natwe abakuru tubegere tubahe ibitekerezo byubaka koko."

Nk’Umuyobozi wa Diaspora y’u Rwanda ku isi, Alice K.Cyusa yagaragaje ko yishimira kubona urubyiruko rw’u Rwanda aho ruri hose rwihesha agaciro, by’umwihariko agaragaza kwishimira byimazeyo ihuriro ry’urubyiruko riteganyijwe avuga ko ari umwanya wo kwibukiranya ko mu byo bakora byose bagomba guhora baharanira kuba indashyikirwa, haba mu mashuri ndetse no mu kazi.

Yagize ati "Urubyiruko rwacu rugomba kuba intagarugero muri rusange mu bihugu n’imijyi bitandukanye bagiye batuyemo, ubabonye akabamenya, ati aba ni ba bana b’u Rwanda, bakorana umwete n’ingoga, barangwa n’ibikorwa byiza, biga amashuri yabo bakayarangiza batsinze."

Ihuriro ry’urubyiruko riteranyije kubera bwa mbere i Dallas muri Texas Christian University rizitabirwa n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi barenga 700 batuye mu mpande zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada ndetse n’ababa baturutse mu Rwanda.

Alice K. Cyusa, Umuyobozi w’Umuryango uhuza ibikorwa bya Diaspora nyarwanda ku rwego rw’isi (RDGN)

Kurikira ibivugwa kuri iki gikorwa wifashishije hashtag: #Youth4Rwanda

Murindabigwi Meilleur i Dallas – Texas na Karirima A. Ngarambe i Bruxelles


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages