Muri ibi biganiro byabaye tariki ya 21 Ukwakira 2017, ababyitabiriye bagera ku 100 bashimiwe uruhare bagize mu gutanga inkunga mu bikorwa no mu bitekerezo mu matora yo ku 3 Kanama 2017.
Muri aya matora Perezida Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi babarizwamo, ni we waje ku isonga n’amajwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% mu gihe Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party yagize 0.48%.
Musare Faustin wigeze gukora muri Biro Nkuru ya FPR Inkotanyi, yasabye abanyamuryango bayo gukomeza gukorera hamwe bimakaza ibyagezweho.
Yagize ati “Iyo umuntu asimbutse urukiramende ni byiza ko akagozi katamanuka ubukurikiyeho ahubwo ashaka uko yasimbuka aharenzeho. Ibi rero bimusaba imbaraga zindi n’imyitozo; bivuze ko natwe aho tugeze dukwiye kongera imbaraga ntitwirare ngo twageze iyo tujya.”
Yakomeje agira ati “Umuryango uratera imbere kandi umaze gukura mu minsi itari mike bazatugezaho gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’Umuryango FPR Inkotanyi. Bizabe rero ubukwe bukomeye mubizirikane.”
Muri ibi biganiro kandi urubyiruko rwasabwe gukomeza umurongo wa Politiki y’Umuryango wa FPR Inkotanyi kugira ngo ikomeze kwimakazwa.



















TANGA IGITEKEREZO