00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Butaliyani mu mihigo yo guhesha ishema u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 October 2014 saa 06:14
Yasuwe :

Abanyarwanda 31 baba mu Butaliyani baganiriye ku iterambere ry’igihugu cyabo; basubije amaso inyuma ku byo bagezeho bahiga imihigo yo kugaragaza isura y’u Rwanda mu muco no bindi bitandukanye.
Mu nama yabahuje tariki ya 27 Nzeri 2014, mu Mujyi w’i Roma nk’uko bitangazwa na Bonaventure Muvunyi uyoboye Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, barebeye hamwe ibyakozwe kugeza ubu, banakusanyiriza hamwe ibitekerezo byabateza imbere.
Iyo nama yari yatumiwemo abantu mu nzego zitandukanye harimo (…)

Abanyarwanda 31 baba mu Butaliyani baganiriye ku iterambere ry’igihugu cyabo; basubije amaso inyuma ku byo bagezeho bahiga imihigo yo kugaragaza isura y’u Rwanda mu muco no bindi bitandukanye.

Mu nama yabahuje tariki ya 27 Nzeri 2014, mu Mujyi w’i Roma nk’uko bitangazwa na Bonaventure Muvunyi uyoboye Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, barebeye hamwe ibyakozwe kugeza ubu, banakusanyiriza hamwe ibitekerezo byabateza imbere.

Iyo nama yari yatumiwemo abantu mu nzego zitandukanye harimo Ambasade y’u Rwanda mu Butaliyani, ifite icyicaro mu Bufaransa, hamwe n’Abanyarwanda batuye mu Butaliyani.

Marie Claire Safari ushinzwe umuco na sosiyale na Bonaventure Muvunyi, Umuhuzabikorwa wa Communaute y’ Abanyarwanda mu Butaliayani

Bimwe mu byigiwe muri iyi nama harimo kureba icyo diaspora yakora mu kugaragaza u Rwanda muri EXPO 2015 (Expo Internationale) izabera mu Mujyi wa Milan, gushyiraho Itorero ry’imbyino gakondo rya diaspora, kugira umunsi umwe mu mwaka wo gusabana wiyongera ku minsi yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi n’umunsi wo Kwibohora, hamwe no kongera umutungo wa Diaspora, hakorwa hakanagurishwa ikarita zo kwifurizanya iminsi mikuru myiza.

Dr. Francesco Alicicco, uhagarariye consulat y’u Rwanda mu Butaliyani, yavuze ko yishimiye kuba Umunyarwanda w’Umuzungu, ati “Njye ndi Umunyarwanda w’umuzungu”.

Yabwiye Abanyarwanda bashya ko mu Butaliyani hari agace gato k’u Rwanda kandi akaba yaranejejwe no kuba u Rwanda rwaramugiriye icyizere ngo aruhagararire, anaboneraho akanya ko kubwira Abanyarwanda bashya ko bazajya gufata “Carte consulaire”.

Abanyarwanda baba mu Butaliyani biyemeje guhesha igihugu cyabo agaciro

Kayumba Olivier uhagarariye Ambasade y’u Rwanda yashimye umuryango w’Abanyarwanda wo Butaliyani, avuga ko buri gihe yagiye atumirwa mu nama za buri mwaka, akaba abona Abanyarwanda baba mu Butaliyani bagenda barushaho gushyira hamwe, mu gukorana no gushyira imbere u Rwanda mu byo bakora byose.

Yakomeje asaba abari aho ko Ambasade y’u Rwanda ibatekereza, kandi asaba Abanyarwanda ko bayigana igihe cyose baba bafite ibibazo cyangwa ibitekerezo binyuranye kuko iriho ku bwabo.

Dr Francesco Alicicco (wicaye ku murongo w'imbere) yaje kwifatanya n'Abanyarwanda
Basoje inama bafata ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages