Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa 24 Kamena 2017, Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye muri icyo gikorwa cy’imikino cyateguwe na Diaspora nyarwanda, DRB-Rugali (Diaspora nyarwanda-section Namur).
Kuri iyi nhuro basabanye bakina Min Foot , Basketball, Volley ball, urugendo rw ‘amaguru mu gusura agasozi karangwa n’amateka y’urugamba yabereye i Namur ahitwa "La Citadelle", urugendo mu bwato « Croisière » mu mugezi bita " La Meuse" n’indi mikino.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yanejejwe n’ibyo bikorwa by’ubusabane byateguwe, ati “Uyu ni umwaka wa kabiri ntumirwa ariko nashimishijwe no kubona mugenda mwagura imikino ibahuza, nashimishijwe no kubona mu mikino mishya hajemo n’igisoro kuko ni umukino mwiza mu mico y’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko guhurira cyane muri siporo no mu busabane ari ibintu, ati “Bituma mwunga ubumwe mukamenyana, mukaganira no ku gihugu cyanyu.”
Yaboneyeho no gushimira Abanyarwanda bo mu Bubiligi uko bitabiriye gushyigikira Perezida Paul Kagame, kuwa 7 Kamena 2017, ubwo yari yitabiriye inama yiswe “Journée Européenne de développement” i Bruxelles mu Bubiligi, bakanitabira « Rwanda Day » mu mujyi wa Gand ari benshi kandi barabimenyeshejwe hasigaye iminsi itatu gusa.
Amb. Nduhungirehe ati “Ubu bwitange bwanyu buzabe ari nabwo bubaranga mu kwitabira igikorwa cy’amatora, muziyandikisha muri benshi kugira ngo muzitorere umuyobozi ubakwiye.”
Padiri Félex Ntaganira yakomoje ku buryo bwaguye ubusabane bwubaka imiryango y’Abanyarwanda iba mu Bubiligi, igiye ifite amateka atandukanye.
Yagize ati “Ibi ntako bisa, abantu barahura nta kureba ubwoko cyangwa akarere, kubona abana bato bahura n’abakuru bakidagadura, mu gihe bamwe badafite ba sekuru cyangwa ba nyirakuru, ba nyirasenge hafi, aha baraza bagasa naho bari mu miryango ya hafi yabo, bakavuga ikinyarwanda, bakamenyana, bikabubaka cyane kuko bumva bafite aho bava.”
Ndayisenga Jean Pierre uri mu bateguye iki gikorwa mu batuye Namur, yavuze ko impamvu ituma bagitegura igenda igerwaho kuko ahanini baba bashaka umubano mu bantu, ubwisanzure, guhanahana amakuru n’ibindi.
Jeny Faida uyobora DRB-Rugali – section Namur, yashimiye Amb. Nduhungirehe n’abadiplomate bose uko bitabiriye umunsi uhuza Abanyarwanda mu busabane.
Yagize ati « Ni iby’agaciro kubona inkunga mudutera muza kwifatanya natwe mu bikorwa nk’ibi, mukanaduha ibiganiro bidufasha kumva neza aho igihugu cyacu kigana nicyo natwe twakora nk’Abanyarwanda bari muri Diaspora. »
Yanabashimiye kuba babashije kubagezaho uko igikorwa cyo kwiyandikisha mu matora kigenda kandi ko n’uwagira ikibazo yakomeza kubegera bakamufasha.
[email protected]
Amafoto : Jessica Rutayisire & Karirima



















TANGA IGITEKEREZO