Iyi nama (Rwandan Women Convention) igiye kuba ku nshuro ya mbere, izabera mu mujyi wa Montréal, guhera tariki 16 kugeza 17 Nzeri 2016.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo,ni we uzaba ari umushyitsi mukuru, abaziyitabira bazigira hamwe byinshi byiza birebana n’uburinganire mu rwego rwisumbuye.
Muri iyi nama kandi hazarebwa ibijyanye n’imbaraga zahabwa abari n’abategarugori kugira ngo bagire ubushobozi mu mibereho yabo ya buri munsi.
Abazayitabira kandi bazagira umwanya wo kurebera hamwe no kwishimira intambwe abanyarwandakazi bamaze gutera bakora ibidasanzwe.
Bazafata kandi umwanya wo kwigira ku bategarugori bagenzi babo b’indashyikirwa batoranyijwe n’umuryango w’abanyarwanda wo muri Canada, bitewe n’imyifatire yabo cyangwa n’ibikorwa bakomeza kugaragaza, bikabera urumuri abatarabigeraho, bigatuma bumva ko na bo babishobora.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Inzira zitandukanye mu cyerekezo kimwe.” (Different paths, one direction)



















TANGA IGITEKEREZO