00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Mukantabana yasuye diaspora ya Indiana na Michigan

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 September 2013 saa 07:06
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda i Washingiton DC ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana, yasuye Rwanda-American Community of Midwest (USA) Uturere twa South Bend muri Leta ya Indiana ndetse n’Akarere ka Grand Rapids kabarizwa muri Leta ya Michigan.
Utu turere tukaba aritumwe two muri Leta z’Unzubumwe z’Amerika tugizwe n’umubare mwinshi wa banyarwanda. Uru ruzinduko rukaba ari urwa mbere agiriye muri utu turere kuva aho ashinzwe kuyobora iyi Ambassade.
Yakira Ambasaderi (…)

Ambasaderi w’u Rwanda i Washingiton DC ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mathilde Mukantabana, yasuye Rwanda-American Community of Midwest (USA) Uturere twa South Bend muri Leta ya Indiana ndetse n’Akarere ka Grand Rapids kabarizwa muri Leta ya Michigan.

Utu turere tukaba aritumwe two muri Leta z’Unzubumwe z’Amerika tugizwe n’umubare mwinshi wa banyarwanda. Uru ruzinduko rukaba ari urwa mbere agiriye muri utu turere kuva aho ashinzwe kuyobora iyi Ambassade.

Yakira Ambasaderi Mukantabana, Umuyobozi wa Rwanda-American Community of Midwest (USA) Gaetan Gatete mu izina ry’Abanyarwanda bari baje kwakira Ambassaderi yashimiye uyu muyobozi ukuzirikana utu turere maze agafata umwanya we kugirango aze kuganirira Abanyarwanda gahunda z’Igihugu cy’u Rwanda aho kigeze cyiyubaka muri Politiki n’iterambere.

Mu ijambo rya Ambassaderi Mukantabana yavuze ko, impamvu nyamukuru y’uru ruzindiko ari ukuganira n’Abanyarwanda batuye utu turere hakigirwa hamwe ingamba zihamye zo gukomeza icyerekezo u Rwanda rwihaye rwo kwigira rwihesha agaciro mu ruhando rw’amahanga.

Abanyarwanda bari bitabiriye uruzinduko rwa Ambasaderi Mukantabana

Yibukije ko Abanyarwanda bo muri Diaspora ko ari indorerwamo z’u Rwanda mu mahanga kandi Igihugu cyabo kibatezeho byinshi. Ambassaderi yagarutse ku munsi witezwe n’Abanyarwanda benshi wa Rwanda Day uzabera Toronto mu Gihugu cya Canada, akangurira abari aho kuzawitabira ntawusigaye inyuma bitewe n’akamaro kawo.

Yibukije ko Rwanda Day Atari umunsi w’ubusabane gusa ahubwo ko ari umunsi wo kugira ngo hunguranwe ibitekerezo haba ku banyarwanda b’imbere mu gihugu ndetse n’ababa mu mahanga ku kintu cyose cyateza imbere Igihugu cyabo.

Mu bafashe ijambo harimo Uhagrariye abategarugori muri muri Diaspora Jacquelline Mukarwema, na Rutsobe Nsengiyumva ushinzwe urubyiruko n’umuco muri iyi Diaspora. Bombi bagarutse ku ruhare rw’ibibyiciro byombi n’uruhare rwabyo mu kwiyubaka no guteza imbere igihugu baturukamo dore ko Politiki y’u Rwanda yateje imbere ibi byiciro.

Ambasaderi Mukantabana yashishikarije Abanyarwanda bo muri utu turere kujya bitabira gahunda za Leta harimo n'amatora

Rutsobe yavuzeko Urubyiruko rwo muriyi Diaspora ruzwiho umuhate ndetse n’ubwitange bwo kukangukira iminsi mikuru nka Rwanda Day rwiteguye no kuzaserukana ishema no muri Toronto. Iki kiganiro cyashojwe n’ubusabane habaho gusangira ku meza kw’Abanyarwanda bose bari bateraniye aho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages