Umuhango wo gushyikiriza Umwami wa Luxembourg, Henri, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda ndetse n’indamutso n’ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame wabaye kuwa Gatatu, tariki ya 19 Ukwakira 2016.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi no muri ACP, (Groupe des Etats d’Afrique, des Caraïbe et du Pacifique).
Nyuma y’uyu muhango, Ambasaderi Nduhungirehe yahuye n’abagize Diaspora Nyarwanda n’inshuti zabo mu rwego rwo kwishimira kwemererwa guhagararira igihugu muri Luxembourg, ku buryo bwemewe n’amategeko no kurebera hamwe uburyo bwo kwiteza imbere nk’uko yabitangarije IGIHE.
Yagize ati "Twagiranye ibiganiro birambuye ku buryo bwo guteza imbere igihugu, nizeye ko nzajya mpagaruka kenshi mu rwego rw’akazi tugakomeza gukorera hamwe mu gushaka icyaduteza imbere no gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Ambasaderi Nduhungirehe yabasabye gukomera ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda, gukundisha no kwigisha abana babo Ikinyarwanda, gukora ibikorwa bibateza imbere n’igihugu muri rusange no guhesha umuryango Nyarwanda ishema kurushaho.
Umusanzu w’imiryango ikorera muri Luxembourg mu mishinga iteza u Rwanda imbere
Ibiganiro Ambasaderi Nduhungirehe yagiranye n’abanyarwanda bikorera ku giti cyabo n’abafite imiryango babarizwamo byibanze ku buryo bwo kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda ndetse no muri iki gihugu basigasira iterambere ryagezweho.
Bagaragaje ibikorwa bifatika bagezeho mu Rwanda, ndetse n’ibyo bateganya gushyira mu bikorwa.
Umuryango udaharanira inyungu wita ku iterambere ry’abagore “Femmes Développements asbl”, umaze gufasha abapfakazi bo muri Avega n’abandi baturage batoranyijwe n’ubuyobozi bw’uturere, bagahabwa inguzanyo mu rwego rwo kwiteza imbere.
Uyu muryango uyobowe na Padiri Pierre Habarurema, wungirijwe na Louisella Moreschi, buri mwaka ufasha abanyeshuri 25 bo muri Kaminuza no mu mashuri yisumbuye. Mu mishinga bakoze harimo kubaka amashuri yatwaye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’Ikigo Nderabuzima cyatwaye miliyoni 400.
Urateganya kubaka ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Karere ka Nyamasheke. Ibi bikorwa by’imbere mu gihugu bijyana n’ibiganiro n’ubuvugizi bikorwa hagamijwe kumenyekanisha neza isura y’u Rwanda muri Luxembourg.
Umuryango wa Little Sequoia wihaye mu nshingano gufasha abanyeshuri mu Rwanda, baturuka mu miryango itishoboye kugera ku burezi bw’ibanze no kubateza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.
Uyu muryango watangiye muri 2009, mbere yo kwemererwa gukora mu buryo bwemewe n’amategeko, wagize uruhare mu kubaka ibigo by’amashuri abanza byigamo abana bagera ku 2500, banavugurura amashuri atandatu ashaje.
Undi mushinga wagarutsweho ni urubuga “East African Booking” rufasha ba mukerugendo gutegura ingendo.
Uru rubuga ruyobowe na Eric Karamaga rworohereza ba mukerarugendo baturuka imihanda yose bifuza kubona amakuru ku mahoteli bazacumbikamo n’ibindi nkenerwa mu gihe basuye ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba no mu Rwanda by’umwihariko.
Uyu muhango wasojwe, Ambasaderi Nduhungirehe agirana ubusabane n’Abanyarwanda baba muri Luxembourg ndetse n’inshuti zabo.



















TANGA IGITEKEREZO