Uyu mwiherero wabereye i Washington DC ahari Ibiro Bikuru bya Ambassade y’u Rwanda muri Amerika, ku wa 9 Gashyantare 2019.
Wanabereyemo amatora y’ubuyobozi bushya bwa mu nzego za diaspora muri Amerika.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yaganirije abayobozi bitabiriye uyu mwiherero ku mbuto ziri mu gukorera hamwe mu kwiteza imbere no gukurikirana ibibera mu gihugu cyabo kavukire kandi bakabigiramo uruhare.
Yababwiye ko aribo teme ry’amakuru ahuza Abanyarwanda bahagarariye n’abari mu gihugu.
Ambasaderi Mukantabana yanabashimiye ubwitange n’umuhate bagaragaza mu iterambere ry’uturere baturukamo, anabakangurira gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.
Muri uyu mwihererero, hanabaye amatora y’abayobozi ba za diaspora baturutse mu ntara zose, yatorewemo abazayobora ku rwego rw’igihugu muri Amerika.
Abatowe muri manda y’imyaka ibiri bazakomeza ikivi cya komite yariho, bijejwe inkunga y’ibitekerezo n’inama.
Mu bayobozi batowe harimo Prof. Musiine Yves wagizwe Perezida; Visi Perezida ni Muvunyi Emmanuel; umwanya w’ubunyamabanga washyizweho Mbangukira Yehoyada; Umubitsi ni Irakoze Raïssa; Ushinzwe uburinganire ni Laurette Rudasingwa, ushinzwe ubukangurambaga ni Cyusa Ntwali, ushinzwe Urubyiruko ni Kwitonda Léonard naho ushinzwe kongera ubumenyi ni Gasana Parfait.



















TANGA IGITEKEREZO